Koperative y’abamotari izwi ku izina rya Mba Hafi yo mu mujyi wa Kigali,yasaniye inzu abana b'imfubyi zirera iherereye mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge,igikorwa gifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi birenga Magana inani (800.000 Frw)

 

By Kagaba Emmanuel | Views : 9576 | Kuya 04-15-2016 09:29




Aba bana bubakiwe bavuga iki  igikorwa gikomeye cyane kandi ko cyabatunguye kuko cyakozwe n’abamotari ubundi batunzwe no kwirirwa bashakisha ifaranga mu muhanda ngo babashe gutunga imiryango yabo.

Jean Pierre Ndekezi  Perezida wa  Koperative Mba Hafi, yavuze ko babikoze bagamije gufasha aba bana kuba heza, bakaba bafite na gahunda yuko mu gihe twibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994,Koperative Mba Hafi ifite gahunda  yo gusura urwibutso rwa Jenoside ya korewe abatutsi muri 1994.

Ati “Dusanzwe natwe dufatanya hagati yacu, niyo mpamvu twatekereje no kurenga imbibi tugafasha n’abandi bakeneye ubufasha mu bushobozi bucye dufite.

Iki gikorwa kishimiwe cyane n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’abatuye hafi y’aho aba bana bubakiwe, kuko inzu babagamo yari ishaje  kandi abana bakiri bato nta n’ubushobozi bari bafite bwo kuyisana.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima, busaba abanyarwanda gukomeza kugira umutima mwiza wo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye na nyuma y’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inzu y’aba bana isanwa  ku bufatanye bw’Umurenge wa Muhima n’abafatanyabikorwa ikazuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshatu, abamotari bibumbiye muri Koperative Mba Hafi bakaba baratanze  amafaranga agera ku bihumbi Magana inani na mirongo irindwi na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd