Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yafatanye Nkeshimana Justine w’imyaka 43 na Rukundo  Sylvan w’imyaka 27 inoti 37 z'amafaranga y'u Rwanda y'amiganano.

 

By Ubwanditsi | Views : 20055 | Kuya 09-27-2015 05:02



Bafashwe  saa tatu n’igice z’ijoro ku itariki ya 25 Nzeri 2015, bakaba baratawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali. Polisi y’u Rwanda muri aka karere ivuga ko ubwo yari mu gikorwa cyo kugenzura uko umutekano wifashe mu kagari ka Ruliba, abaturage babahaye amakuru ko Nkeshimana ashobora kuba afite amafaranga y’amahimbano kuko aho yari mu kabari  arimo kunywa inzoga mu gihe cyo kwishyura yatangaga inoti z’ibihumbi bibiri zakemangwaga.

Abapolisi bafashe uwo Nkeshimana bamubaza ukuri kw’ayo mafaranga niba ari mazima cyangwa yari amiganano, maze nta kuzuyaza abemerera ko ayo mafaranga ari amakorano. Nkeshimana yahise kandi avuga ko yari yayahawe n’uwitwa Rukundo Sylvan. Aba bose bahise batabwa muri yombi ubu bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kigali mu gihe iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane ukuri kuri ayo mafaranga.

Avuga ku ngaruka mbi z'amafaranga y'amahimbano, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu  Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yagize ati :"Amafaranga y’amahimbano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo, kandi iyo bigenze gutyo, bigira n’ingaruka ku baturage harimo abayakora n'abayakwirakwiza. Birakwiye rero ko buri wese abyirinda kandi agatanga amakuru ku gihe ku babikora."

SP Mbabazi yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bagitangira gukeka Nkeshimana  , aha akaba yaragize ati:''Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa kandi uwagikoze agafatwa vuba."

Yongeyeho agira ati:"Ufatiwe muri bene iki cyaha ndetse n’ibindi muri rusange arafungwa, rimwe na rimwe bikajyana no gucibwa amande, ibyo bikaba bidindiza iterambere rye, iry’umuryango we , n’igihugu muri rusange. Abantu bakwiye rero gukora aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku bikorwa binyuranyije n'amategeko."Abantu bakorera ibigo by’itumanaho nka MTN, TIGO na AIRTEL muri serivisi zo kohereza amafaranga nabo yabasabye kwitonda bakajya basuzuma amafaranga bahabwa ngo bayoherereze abantu hirya no hino kuko hari aho byagaragaye ko hari ababaha amafaranga y’amahimbano.

Nibahamwa n’icyaha, aba bombi bazahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd