Ku itariki ya 15 Werurwe, Kubwimana Justin, yagerageje guha umupolisi  ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu kugira ngo amurekure nyuma yo kumufata atwaye moto nta ruhushya rwo kuyitwara afite.

 

By Habineza Gabriel | Views : 11718 | Kuya 03-18-2016 04:22



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uwo mugabo uri mu kigero cy’imyaka 31 y’amavuko yafatiwe mu murenge wa Nyarubuye.

Yagize ati:" Kubwimana amaze gufatirwa muri ariya makosa yagerageje guha iriya ruswa umupolisi wo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo ye kuyaryozwa."

IP Kayigi yavuze ko Kubwimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kirehe mu gihe iperereza rikomeje.

Yagize kandi ati:"Aho ruswa yashinze imizi, abantu batanga ikiguzi kugira ngo bahabwe serivisi kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo. Buri wese akwiye rero kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya atanga amakuru ku gihe y’abayaka n’abayifata, ndetse n’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ikindi kintu cyose kinyuranije n’amategeko."

IP Kayigi yagize na none, ati:"Uburyo bwo gukorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bwarorohejwe. Abashaka gutwara ibinyabiziga bagomba gutegereza kugeza babonye ibyangombwa bibemerera kubitwara; kandi na none bakabigendana igihe cyose babitwaye."

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho agashami gashinzwe by’umwihariko kuyirwanya (Anti-Corruption Unit).

Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd