Abakozi bakoreye mu rukari I Nyanza bakoreshwa na Rwiyemezamirimo Mutabazi David bamaze umwaka barira ayo kwarika biturutse kuba icyo gihe cyose barakoreshejwe ntibahembwe.

 

By Muhire Norbert | Views : 15288 | Kuya 11-02-2015 10:22



Umwaka ushize wa 2014 nibwo Mutabazi David yagaragaje kutishyura aba bakozi bakoranaga mu gukorera ikigo cy’I Nyanza mu Rukari hamwe mu ngoro z’umurage w’u Rwanda kugera magingo aya.

Mu rukari I Nyanza ni hamwe mu hantu ndangamurage w’u Rwanda haherereye ingoro y’umwami  Mutara III Rudahigwa yatuyemo kandi  yubatswe mu buryo bwo hambere.

 Iyi ngoro igaragaza uko aho umwami w’ u Rwanda rwo hambere yabaga hari hameze


Nyuma y’uko Rwiyemezamirimo Mutabazi David akoresheje abakozi muri iki kigo akamara umwaka atabahemba,aba baturage bambuwe barasaba Leta kurenganurwa bakishyurwa amafaranga yabo.

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bavuye mu kazi kubera kudahembwa no gufatwa nabi ,usibye kwamburwa ,aba baturage bavuga ko iyo wabyaraga cyangwa ukarwara wahitaga usezererwa mu kazi n’uyu Rwiyemezamirimo.

Nyuma yo kwamburwa n’uyu Rwiyemezamirimo abakozi bambuwe begereye umuyobozi w’ingoro z’umurage ngo abakurikiranire uyu rwiyemezamirimo ngo barebe ko bakwishyurwa abatera utwatsi ababwira ko we icyo yabamarira ari uko bajya mu ishuri bazarangiza akabaha akazi.

Iki gisubizo cy’umuyobozi cyababaje abaturage cyatumye begera ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza kugirango barenganurwe.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyanza ushinzwe ubukungu Nkurunziza Francis yemeye ko azi iki kibazo ashimangira ko bavuganye n’ubuyobozi bw’ingoro y’umurage w’u Rwanda kugirango bakurikirane rwiyemezamirimo yishyure aba baturage.

Uyu rwiyemezamirimo Mutabazi David wambuye abaturage akanabishongoraho ko atazabishyura yanze kuvugana n’ itangazamakuru ngo agire icyo abivugaho.

Aba baturage barasaba Leta kurenganurwa bagaragaza ko mu gihe umukuru w’igihugu Paul Kagane ubwo yasuraga akarere ka Nyanza uyu mwaka bakumiriwe kugirango batamubwira akababaro kabo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd