Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye mu Karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Nzeri 2015 yasabye Abaturage ko bakwiye gukomeza gusigasira ibyo bagezeho kandi bakihutisha iterambere

 

By Muhire Norbert | Views : 15225 | Kuya 09-11-2015 15:00



Ubwo Abaturage b’akarere ka Nyanza n’ubuyobozi bwako bakiraga umukuru w’igihugu,umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yatangaje ko bishimira ibyo bagezeho mu miyoborere,ubukungu,ubutabera n’imibereho y’abaturage yongeraho ko ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’abaturage bagiye kongera umuvuduko mubyo bakora kandi bakanashyira imbaraga mu myumvire y’abaturage.

                    umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah

Asura akarere ka Nyanza,Perezida Paul Kagame yasabye Abaturage ko bakwiye gukomeza gusigasira ibyo bagezeho birimo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi,inganda,…kandi bakihutisha iterambere.

Perezida Kagame yasabye abikorera gufatanya n’abaturage bakongera ubwinshi n’ubwiza bw’ibyo bakora kandi bakabishakira amasoko.

    Perezida Kagame mu ruzinduko i Nyanza kuwa 11 Nzeri 2015

Mu bibazo bicye umukuru w’igihugu yagejejweho n’abaturage b’aka karere,bamubtangarije ko bafite bafite ikibazo cy’uruganda rw’amata rufite ubushobozi bucye mu gihe muri kano karere haboneka umusaruro w’amata menshi.

Aha : »Perezida Kagame akaba yabijeje ko mu gihe cya vuba iki kibazo kiraba cyacyemuwe bagahabwa ibikoresho bifite ubushobozi buhagije ndetse bunarenze uko babyifuzaga ».



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd