Umugabo witwa Ndagijimana Emmanuel utuye mu kagari ka Katarara, Umurenge wa Ntyazo, mu Karere ka Nyanza arakekwaho kwica umwana w’ umugore we akamuta mu musarane kuwa gatandatu tariki ya 28 mutarama 2017. 

 

By Ubwanditsi | Views : 5019 | Kuya 01-29-2017 16:15



Amakuru aturuka mu baturanyi b'uyu muryango wa Ndagijimana Emmanuel aravuga ko uyu mwana wishwe yari afite umwaka urengaho gato, umugore yamubyaye ahandi akaza gushaka amufite. 

Mu ijoro ryo kuwa 27 rishyira kuwa 28 Mutarama 2017, nibwo uyu mugabo Ndagijimana yari aryamanye n’ umugore we umwana abarimo hagati bigeze mu gicuku uyu mugabo arabyuka afata umwana aramujyana aramwica arangije amuta mu musarane.

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyepfo CIP André Hakizimana yabwiye itangazamakuru ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 aribwo uyu mugabo yatawe muri yombi. Akaba afungiye kuri sitasiyo ya Ntyazo.

CIP André Hakizimana yagize ati:

"Nta makimbirane agaragara yari ahari muri uyu muryango, bishoboka ko uyu mugabo yaba yari afite ipfunwe ry'uko yarongoye umugore aziko adatwite yahagera akabyara umwana utari uwe".


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd