Mu mujyi wa Nyamata mu karere ka Bugesera intara y'iburasirazuba, umuzamu witwaga Gatera Andre warindaga urugo rw'uwitwa Celestin Mpagara, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane yasanzwe iruhande rw'igipangu yapfuye.

 

By Muhire Norbert | Views : 7119 | Kuya 10-20-2016 16:24



Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 20 ukwakira 2016 nibwo umuzamu witwaga Gatera Andre warindaga urugo rw'uwitwa Celestin Mpagara yasanzwe imbere y'urupangu yapfuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera yatangarije ikinyamakuru Umurashi ko bataramenya icyaba cyahitanye uyu nyakwigendera bagikomeje iperereza.

Nyakwigendera Gatera Andre yarindaga urugo rw'uwitwa Celestin Mpagara iruhande rwa APEBU Nyamata, umurambo we ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya ADPR Nyamata gukorerwa isuzuma.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd