Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi umugore witwa  Mukankaka Berenadeta n’abana be batatu bakekwaho kuba bafite uruhare mu rupfu rw’umugabo we ari we se w’aba bana wishwe no gukubitwa.Nk’uko bitangazwa na Polisi ihakorera, uyu mugabo witwa Nshimiyimana Francois ngo yatangiye kurwana n’umugore we bakigera mu rugo nyuma y’aho bari biriwe basangira inzoga.


 

By Ubwanditsi | Views : 12600 | Kuya 08-21-2015 07:00



Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent Hubert Gashagaza, avuga ko mu gihe barwanaga,  abakobwa  babo b’impanga  aribo Musabeyezu Theodette na Dusabeyeze Odette b'imyaka 17 y'amavuko ndetse na musaza wabo Niyitanga Philibert w'imyaka 15 y'amavuko batabaye nyina maze bafatanya gukubita se.

Nshiyimana yahise ajyanwa n’abaturage ku bitaro bya CHUB-Huye, aho yashizemo umwuka akihagera, ubu abamukubise bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu mujyi wa Nyamagabe.

CSP Gashagaza avuga ko no mu minsi ishize habonetse izindi mpfu zishingiye  ku businzi n’amakimbirane yo mu ngo muri aka karere ka Nyamagabe, nyirabayazana ahanini akaba ari ubucuruzi no kunywa inzoga zitemewe, no gupfa amasambu.

Yagize ati:” Kubera ko mu gihe cy’izuba abenshi mu baturage baba badahinga buri munsi, birirwa banywa ziriya nzoga zitemewe bikabaviramo gukora urugomo rutandukanye ari nabyo bivamo gukubita no gukomeretsanya ndetse n’impfu za hato na hato.

Yongeyeho ko Polisi ariko yafashe ingamba zo kwigisha abantu bose kubireka ibereka ububi bwa ziriya nzoga zitemewe ndetse n’ibiyobyabwenge muri rusange.

Aha yagize ati:” Uyu muryango wagombaga kuvuga ikibazo ufite aho gushaka uko ukicyemurira mu buryo nk’ubwo wakoresheje, ari byo byavumo gukubita umumwe muri bo kugeza apfuye,…niyo mpamvu duhamagarira buri gihe abantu kugeza ibibazo cyangwa ibyo batumvikanaho ku bayobozi babegereye.”

Aba bane bafashwe aho bafungiye baremera uruhare rwabo mu rupfu rwa Nshimiyimana bakanabisabira imbabazi.

Baramuka bahamwe n’icyaha,  bazahanwa n’ingingo ya 151 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa umuntu ku bushake byateye urupfu, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n‟itanu (15). Iyo yakoze urwo rugomo yabigambiriye cyangwa yabanje gutega igico, ahanishwa igifungo cya burundu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd