Umugore w’imyaka 50 afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, aho akurikiranyweho guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 10. Ibi byabaye tariki ya 24 Ukuboza 2015 nk’uko tubikesha itangazo rya Polisi y’Igihugu.

 

By Ubwanditsi | Views : 13566 | Kuya 12-28-2015 18:10



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yagize ati: “Byari ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo ubwo abapolisi bacu bari mu muhanda mu kazi kabo gasanzwe ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Noneho bahagarika imodoka yari itwaye abagenzi ya Coaster ivuye mu karere ka Rusizi yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Mu gikorwa cyo kuyigenzura basabye uwo mugore ibyangombwa by’imizigo ibiri y’ibitenge yari afite arabibura. Yasohotse mu modoka, maze ashyira amafaranga ibihumbi 10 mu mufuka w’umupolisi amubwira ngo amubabarire areke agende.”

CIP André Hakizimana yakomeje avuga ko uwo mupolisi atabyihanganiye kuko yahise afatana uwo mugore ayo mafaranga maze amushyikiriza inzego za polisi zimukuriye.

Yagize ati: “Abapolisi bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza no gukora akazi kinyamwuga. Iyi myitwarire myiza iranga abapolisi bituma abaturage bagirira icyizere Polisi y’u Rwanda mu kazi kayo ko kubacungira umutekano”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo arakangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa kandi bakajya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko nk’uko iyi nkuru dukesha Izuba Rirashe ikomeza ivuga.

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda igira iti “Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga”.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd