Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafatanye, umugabo amafaranga y’amanyarwanda y’amiganano agizwe n’inoti 21 z’amafaranga y’ibihumbi bibiri, yose akaba ari 42,000. Uwafashwe ni Manirafasha Jean de Dieu  w’imyaka 27 y’amavuko   ukomoka mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Karangazi, mu kagari ka Nyagashonga,  ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Karangazi.

 

By Habineza Gabriel | Views : 11718 | Kuya 12-22-2015 04:55



Uyu Manirafasha usannzwe ari umuvugabutumwa,   yafatanywe aya mafaranga igihe yari agiye kugura ikarita ya telefoni, uwayacuruzaga ntiyashira amakenga inoti y’amafaranga 2000 yari yishyuye, aherako abimenyesha umukuru w’umudugudu wa Nyagashonga nawe ahita ahamagara Polisi iri aho hafi. Bahise bamusangana  izindi noti 20 nk’iyo, zose zikaba ari impimbano ari nabwo yahise atabwa muri yombi.

Polisi ikaba itangaza kandi  ko iperereza rigikomeje ngo hamenyekane inkomoko y’aya mafaranga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, arashimira abaturage kuba bakomeje kugira uruhare mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye ndetse no gufata ababikoze, aho bihutiye kuyimenyesha iby’ariya mafaranga y’amahimbano.

Yagarutse ku ngaruka mbi aya mafaranga mahimbano agira, haba k'uwayahawe no ku gihugu muri rusange. Yagize ati:"Umucuruzi cyangwa undi muntu uhawe aya mafaranga mahimbano bimutera igihombo, kuko ayo mafaranga aba yahawe nta gaciro aba afite ndetse n’ufashwe bikamuviramo gufungwa.”

IP Kayigi yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, barimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y'amiganano, akomeza abakangurira gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa no gufata ababikoze. Yagaragaje ko uyabonye agahita abimenyesha inzego z'ubutabera abyibwirije adakurikiranwa kuri icyo cyaha.

Yabagiriye inama yo kujya buri gihe  basuzuma amafaranga bahawe mu bikorwa byabo bya buri munsi kugira ngo birinde guhabwa ay'amiganano, cyane cyane muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, aho benshi baba bashakisha aho bakura ayo gukoresha muri iyo minsi, kandi bakayashakisha mu buryo burimo n’ubutemewe n’amategeko nk’ubu bwo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano,  kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose babonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe. Ku bw'umwihariko yakanguriye abacuruzi n'abandi bantu bakira amafaranga menshi kugira akamashini kabafasha gutahura amafaranga y'amahimbano.

Manirafasha  aramutse ahamwe n’icyaha, yazahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano, nk’uko biteganywa ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd