Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare umurenge wa Matimba, yataye muri yombi abantu 2 bakekwaho gushora umwana w’umukobwa w’imyaka 19 mu icuruzwa ry’abantu mu gihugu cya Uganda.

 

By Ubwanditsi | Views : 10647 | Kuya 08-21-2015 06:56



Aba batawe muri yombi bakaba ari Ingabire Nadia w’imyaka 30 na Mutabazi Theogene w’imyaka 38, bakaba barafatiwe n’inzego z’umutekano bari kumwe n’uyu mwana w’umukobwa ku mupaka wa Kagitumba kuri uyu wa kabiri tariki ya 18, aho bari berekeje muri Uganda batabimenyesheje ababyeyi b’uyu mwana.

Abakekwaho iki cyaha bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Matimba, mu gihe uyu mukobwa w’umunyeshuri nyuma yo gukorerwa isuzuma n’abaganga yashyikirijwe ababyeyi be ngo akomeze amasomo ye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze iyo uyu mwana agezwa muri Uganda yari kugirwa umugore n’uyu Mutabazi.

Akaba yagize ati:”Aba banyacyaha bari barumvikanye gufatanya, kuko umugabo wa Ingabire yari yaramutaye yigira kuba muri Uganda ariko aho aba hakaba hari hazwi na Mutabazi, uyu Mutabazi akaba yari yarabwiye Ingabire ko kugirango ahamurangire ari uko agomba kubanza kumushakira umwana w’umukobwa wo kugira umugore”.

Yakomeje avuga ko ababyeyi b’uyu mwana bashima Polisi y’u Rwanda kuko yabagarurije umwana wabo kandi ari muzima.

IP Kayigi yanavuze ko abakorerwa icuruzwa ry’abantu baba batazi ingaruka zibategereje  nyuma yo kwambuka imipaka, anasaba abanyarwanda bose kwitabira ubukangurambaga bwo kurwanya iki cyaha, bagakomeza gufatanya na Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano bagatangira amakuru ku gihe y’ahakorerwa iki cyaha n’ibindi byaha.

Yasoje agira abantu inama yo kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, aha akaba yarabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo ndetse bakabashora mu busambanyi, asaba ko awakeka ugiye gukorerwa iki cyaha yatanga amakuru kuri nomero zitishyurwa arizo 112, 113 na 3512.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd