Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kanama 2015, yataye muri yombi umusore witwa Kashaija Robert w’imyaka 24, ufite ubwenegihugu bwa Uganda akekwaho kwinjiza imiti mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko akanashaka guha ruswa umupolisi ngo amurekure.

 

By Ubwanditsi | Views : 14637 | Kuya 08-19-2015 06:25



Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Kashaija afatwa nta kimuranga na kimwe yari afite akaba yarinjije mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko amakarito 45 y’imiti ivura malariya yitwa Lumaterm, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo yas Polisi ya Nyagatare.

Akaba yagize ati:”Agifatwa yashatse guha ruswa y’ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi wari uri ku kazi ngo amurekure, ibi bikaba byarongereye icyaha yari yafatiwe”.

IP Kayigi yihanangirije abinjiza imiti mu buryo butemewe n’amategeko mu Rwanda kuko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku banyagihugu.

 Akaba yakomeje agira ati:”U Rwanda na Uganda ni ibihugu bifite imigenderanire myiza, kandi imipaka y’ibi bihugu ihora ifunguye, nta mpamvu n’imwe rero umuntu yatanga asobanura impamvu yinjije ibicuruzwa bye mu buryo butemewe n’amategeko. Naho ku bigendanye na ruswa, Polisi y’u Rwanda ntiyihanganira iki cyaha, kandi ugerageje kuyitanga no kuyakira bashyikirizwa ubutabera:”

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd