John Hatangimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyagatare aho akurikiranyeho icyaha cyo kugerageza guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 25. Uriya mugabo yafashwe  ku itariki ya 24 Nzeri 2015 atanga ruswa kugira ngo arekure moto ye ifite nomero za purake RD 915 E.  Kuri uwo munsi, iriya moto  yari yafatanywe umuntu usanzwe ayitwarira Hatangimana, akaba nta ruhushya rwo kuyitwara yari afite ndetse ayitwayeho umugenzi utambaye ingofero yabugenewe.

 

By Ubwanditsi | Views : 13461 | Kuya 09-27-2015 05:10



John Hatangimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyagatare aho akurikiranyeho icyaha cyo kugerageza guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 25. Uriya mugabo yafashwe  ku itariki ya 24 Nzeri 2015 atanga ruswa kugira ngo arekure moto ye ifite nomero za purake RD 915 E.  Kuri uwo munsi, iriya moto  yari yafatanywe umuntu usanzwe ayitwarira Hatangimana, akaba nta ruhushya rwo kuyitwara yari afite ndetse ayitwayeho umugenzi utambaye ingofero yabugenewe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko ahagana saa kumi n’imwe za nimugoroba aribwo uwari atwaye iriya moto yahaniwe ariya makossa, akaba yarafatiwe mu kagari ka Bushoga, mu murenge wa Nyagatare.

IP Kayigi yagize ati:"Nyuma y’umwanya muto moto ye ifashwe, Hatangimana, ukomoka mu kagari ka Cyabayaga, mu murenge wa Nyagatare, yasanze uwo mupolisi aho yari ari ku kazi amubwira ko ashaka ko amufasha."

Yakomeje agira ati:"Uwo mupolisi amubajije icyo yifuza ko amufasha, Hatangimana yahise amwerurira amubwira ko ashaka kumuha iriya ruswa akarekura iriya moto ye, ariko ntibyamuhira kuko yahise atabwa muri yombi akaba yarafatiwe mu kagari ka Musheri, muri uriya murenge wa Nyagatare."

IP Kayigi yavuze ko uwo mupolisi yakoze kinyamwuga kandi yongeraho ko uwo ariwe wese uzasaba, uzatanga n’uzakira ruswa azafatwa nta kabuza.

Yasobanuye ko ruswa ari mbi kuko imunga ubukungu bw’igihugu, bityo asaba buri wese kuyirinda no gutanga amakuru ku gihe y’abayisaba, abayakira n’abayitanga.

IP Kayigi yagize ati:"Ruswa ituma abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ubusanzwe icyo baba bashaka ari uburenganzira bwabo kugira ngo bakibone."

Yagiriye inama abavandimwe n’inshuti z’umuntu ukurikiranyweho icyaha cyangwa ikosa runaka kujya bategereza imyanzuro y’inzego zibishinzwe aho gutanga ruswa kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.

Yakanguriye abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange kandi bagatanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano.

Mu rwego rwo kurushaho kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho umutwe ushinzwe by’umwihariko kuyirwanya.

Aramutse ahamwe n’icyaha, Hatangimana yahanishwa ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu, wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd