Ku mugoroba wo ku itariki 18 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare yafashe litiro 60 za  Kanyanga  na moto yari izihetsweho. Yafashe kandi magendu y’amakarito  abiri  ya Waragi (Zebra). Ibyafashwe byose biri  kuri sitasiyo  ya Polisi y’u Rwanda ya Musheri. Kanyanga ni  kimwe mu biyobyabwenge bibujijwe mu Rwanda nk’uko bikubiye mu ngingo ya 24 y’itegeko rivuga ku biyobyabwenge bibujijwe.

 

By Habineza Gabby | Views : 14301 | Kuya 12-21-2015 09:20



Asobanura uko  byafashwe, umuvugizi  wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’iBurasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko umumotari wari  ahetse iriya kanyanga  kuri moto  ye ifite  icyapa  kiyiranga RC439 D bamuhagaritse aranga, maze ava kuri iyo moto ariruka.Ubu harimo gukorwa iperereza kugira ngo uwo mumotari afatwe.

 IP Kayigi yasabye abaturage kujya baha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe yatuma harwanywa kandi hagakumirwa ibyaha aho biva bikagera.

 IP Kayigi  yakanguriye ku buryo bw’umwihariko ababinywa kubireka ababwira ko nta nyungu n’imwe bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ngufu,gusambanya abana, n’ibindi.

 Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

 Ingingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo  ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3)  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd