Abagabo 3 bo mu Murenge wa Karama Akarere ka Nyagatare batawe muri yombi na polisi y’igihugu bakekwaho kugaburira abaturage inyama z’imbwa.

 

By Ubwanditsi | Views : 44163 | Kuya 11-17-2015 08:04



Niyitegeka Josua, Nsanzimfura na Hakuzimana Fidel bari mu maboko ya polisi sitasiyo ya Karama nyuma yo gufatwa babaga imbwa bashaka kuyigurisha abaturage.

Byabereye mu mudugudu wa Rurembo Akagari ka Cyenkwanzi Umurenge wa Karama Akarere ka Nyagatare.

Ndagijimana Leopold Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyenkwanzi avuga ko aba bagabo baguwe gitumo ubwo babagaga imbwa bari bibye umuturage.

Ubusanzwe ngo bajyaga bagurisha abaturage inyama bababwira ko ari iz’inyamanswa zo mu ishyamba baba bishe kuko biyitaga abahigi.

Maniragaba Jean Pierre umwe mu baturage bajyaga bagura inyama kuri aba bagabo avuga ko bashobora kuba barandujwe n’izi nyama baryaga batazi izo ari zo. “ Kuva navuka sinari nakabonye ibintu nk’ibi badukoreye. Ubu dushobora kuba dufite indwara z’inyama twaryaga tutazizi. Bakwiye guhanwa bikomeye cyane kuko baraturoze.”

Inspector Emmanuel Kayigi Umuvugizi akaba n’umugenzacyaha wa polisi y’igihugu ikorera mu ntara y’iburasirazuba yemeza ko aba bagabo bafashwe ndetse bafunzwe nk’uko Kigali Today dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Ngo bakoze ibinyuranije n’umuco Nyarwanda ariko na none mu mategeko nta ngingo ibahana kugeza ubu. Agira ati “Bakoze ibinyuranije n’umuco Nyarwanda ariko ntacyo amategeko abiteganyaho. Ariko muganga agaragaje ko hari ingaruka inyama batangaga zateye uburwayi ku waziriye bakurikiranwa.”

Kigalitoday yavuganye n’umunyamategeko Muhayirwe Steven umushinjacyaha uhagarariye ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Nyagatare nawe yemeza ko aba bagabo bahanwa ari uko muganga agaragaje ingaruka izi nyama zateje ku baturage.

Ifatwa ryabo rikaba ryaraturutse ku gukekwaho ko bashobora kuba babaga imbwa kuko hari nyinshi abaturage bajyaga babura ariko ntibamenye irengero ryazo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd