Abaturage batuye mu karere ka Nyagatare, mu mirenge ihana imbibi n’igihugu cya Uganda baravuga ko binubira kuba amatungo yabo akomeje kwibwa abayiba bagahungira mu gihugu cya Uganda.

 

By Kagaba Emmanuel | Views : 8295 | Kuya 06-20-2016 10:48




Abaturage b’aborozi batuye mu midugudu imwe n’imwe mu  karere ka Nyagatare, ahegereye igihugu cy’ubugande barinubira ubujura bw’amatungo bumaze gufata intera kuko uworoye iyo abonye bwije aba yumva butari buke amatungo ye akiri mu kiraro.

Umwe mu baturage wo mu mudugudu wa Kibirizi mu kagari ka Musheri , umurenge wa Musheri , avuga ko ubusanzwe bororera mu biraro kandi bakaba banishimira umusaruro bigenda bibagezaho nko kubona umukamo uhagije ndetse bagasagurira n’amasoko, ariko abajura b’ amatungo bataborohera.

Uzamukunda  Sara, umworozi muri uyu murenge, agira ati, “ nubwo irondo rikorwa , ariko hari aho ritagera bigatuma abajura bacunga bakirara  mu nka zacu bikagaragara ko abiba baba babanje gucunga aho abaraye irondo baba banyuze.”

Umukozi k’umurenge wa Musheri,  ushinzwe ibibazo by’abaturage , avuga ko aho bigaragariye, hafashwe ingamba nyinshi ku buryo bamwe mu bajura biba izo nka bafashwe, bakaba baragejejwe kuri polisi ngo bakurikiranwe.

Ikibazo cy’ubujura mu mirenge y’akarere ka Nyagatare ihana imbibi n’igihugu cya Uganda, uyu mukozi avuga ko usanga ahanini biterwa n’uko haboneka urujya n’uruza rw’abaturage bajya mu gihugu cya Uganda  kandi bamwe bakagenda badaciye ku mupaka.

Nubwo nta mibare irashyirwa ahagaragara igaragaza inka zimaze kwibwa, abaturage bemeza ko hamaze kubura Inka nyinshi bamwe mu bazibye mu  murenge wa Rwempasha barafashwe bashyikirizwa inzego z’umutekano ariko abandi bahungira Uganda.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd