Hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Nyagatare, abaturage bakomeje kwinubira bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batubahiriza inshingano batorewe zirimo kwita kubibazo byabo batarinze gusiragira.

 

By Kagaba Emmanuel | Views : 7329 | Kuya 06-20-2016 09:44




Aba baturage basaba ko hakwiye kubaho uburyo bwo kubagaya, bikaba byatuma bubahiriza inshingano zabo.

Aba baturage, bemeza ko hari bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bakomeje kutubahiriza ibyo biyemeje, bagasaba ko bajya babihanirwa cyangwa bagasezererwa bidatinze aho kudindiza iterambere, naho abakora neza bakabishimirwa.

Vunabandi  M. Peter, utuye mu Murenge wa Rwimiyaga, Akarere ka Nyagatare,  avuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwo kugaya imikorere hatangwa icyemezo cy,umugayo cyanditse kuko byabera abandi urugero , bigatuma abayobozi batazi indangagaciro z’imiyoborere myiza bazimenya.

Agira ati, “Bamwe mu bagize inzego z’ibanze, bagirirwa icyizere bagatorwa n’abaturage, ariko kubera kutamenya imiyoborere myiza icyo aricyo, ugasanga batita kukazi batorewe ko kwita  no gukemura ibibazo by’abaturage nk’uko babivugaga biyamamaza”.

Mukarugambwa Nadine, wo mu murenge wa Rukomo, avuga ko asanga icyo cyemezo cyatuma hari igihinduka kuko bamwe  mu bayobozi b’inzego z’ibanze bagihawe bakora neza kurushaho kubera gutinya kugawa.

Umuyobozi w’umurenge wa Tabagwe, Akasigwe Eric, avuga ko ahawe icyemezo cy’umugayo yaba agifatanije n’abaturage ayobora kuko kitaba ari icye gusa kuko baba babigizemo uruhare.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, busaba ko abayobozi mu mirenge bakwiye kwita kunshingano zabo bagakorana n’abaturage hagamijwe kuzamura iterambere ryabo, iyo ikaba ariyo gahunda Akarere kihaye mu rwego rwo gutera imbere. 

Mupenzi Georges, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, agira ati, “ubufatanye ni ngombwa hagati y’abaturage n’abayobozi, kugirango iterambere rigerweho kandi dufite icyizere ko tuzabigereho kuko turi mu nzira nziza kuko abaturage bamaze kubishyira mu myumvire yabo.”



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd