Abashinzwe ubukangurambaga mu mikino n’abashinzwe imyitwarire mu bigo by’amashuri (Animateurs  Sportifs  et Préfet (es) de Discipline ) byo mu turere twa Nyabihu , Rutsiro na Rubavu barasabwa , bicishijwe mu mikino , kugira uruhare mu gukangurira urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe abatutsi.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 8274 | Kuya 05-08-2016 14:41



Ibi babisabwe n’umuhuzabikorwa w’umuryango ‘’Rwanda Youth Clubs for Peace Organization ‘’  Nkundabanyanga Ladisilas Yassin ubwo bari mu gikorwa cyo kwitegura gutangiza imikino mu bigo by’amashuri.

Abagera kuri 44 muri 55 bari batumiwe nibo bitabiriye iyi nama yari igamije gutegura imikino mu rubyiruko muri gahunda  yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu mashuri bicishijwe mu mikino. Uyu mwiherero ukaba wahuje abashinzwe ubukangurambaga mu mikino n’imyitwarire  y’abanyeshuri (Animateurs Sportifs et  Préfet (es) de Disciplines) .

                    Abagera kuri 44 muri 55 bari batumiwe nibo bitabiriye iyi nama

Bakanguriwe kugira uruhare rukomeye mu gushishikariza abana gukunda imikino kuko ariho bahurira bagahabwa ibiganiro nabo ubwabo bagasabana ndetse ababyeyi , inshuti n’abavandimwe bareba iyi mikino bakahakura impanuro.

Umuhuzabikorwa wa Rwanda Youth Clubs for Peace Organization Nkundabanyanga Ladisilas Yassin , yasabye abari aho gutwara imbunda y’amahoro irashisha amasasu y’impinduka nziza. Yagize ati ‘’Imbunda  n’amasasu bisanzwe byakoreshejwe mu Rwanda hicwa  abatutsi muri Jenoside yabakorewe , na none imbunda n’amasasu birongera bihagarika Jenoside yakorerwaga abatutsi. Ndabasaba ko mwe muri hano , mwatwara imbunda y’amahoro irashisha impinduka nziza.’’

Sugira Martine  ashinzwe ubukangurambaga muri ishuri  ry’ubugeni rya Nyundo , akaba  n’umwe mubari bitabiriye iyi nama. Ku ruhande rwe aragira ati ‘’ Kubera ko imbunda baduhaye atari imbunda yica ahubwo ari imbunda y’amahoro ,irashisha impinduka nziza , nzabanza kuyirashisha kugira ngo mbanze mpinduke , ngire amahoro noneho mbone no kuyashyira abandi kuko ntawatanga icyo adafite. Nyuma nzarasa mu rubyiruko iyo mpinduka nziza kugira ngo narwo  rugire ayo mahoro , rusobanukiwe n’ingaruka mbi z’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuhuzabikorwawa Rwanda Youth Clubs for Peace Organization Nkundabanyanga Ladisilas Yassin, yakomeje avuga impamvu  yo kurwanya no kwirinda ingengabitekerezo  ya Jenoside bicishijwe mu mikino, aho agira ati ‘’ Kuba twarahisemo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside biciye mu mikino , nukuberako ariho tubonera umwanya wo gutangiramo ibiganiro ndetse n’ababyeyi, inshuti n’abavandimwe baje kureba iyo mikino bakagira icyo bahungukira.’’

Umuhuzabikorwa w’abafatanyabikorwa mu karere ka Nyabihu Ndayisaba Félix , wari muri uyu mwiherero , yavuze ko kugira urubyiruko rushishikajwe no kubaka amahoro arambye , hirindwa hakanarwanywa ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko , ari ikintu cy’ingenzi kigomba  kandi ngo akarere ka bari bugufi mu gufatanya.

 Abashinzwe ubukangurambaga mu mikino n’abashinzwe imyitwarire mu bigo by’amashuri

‘’Rwanda Youth Clubs for Peace Oraganization’’  ubu ikorera mu turere twa Nyabihu , Rutsiro , Rubavu mu ntara y’iburengerazuba na Gasabo mu mujyi wa Kigali.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd