Ku itariki 8 Kanama 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yakoze umukwabu ifatana umugabo witwa Maniriho Emmanuel w’imyaka 29 impu ebyiri z’ingwe ubwo yari ari mu modoka yerekezaga mu karere ka Rubavu.

 

By Chief Editor | Views : 11592 | Kuya 08-10-2015 09:07



Maniriho amaze gufatwa yavuze ko izi mpu yazihawe n’undi mugabo atavuze amazina ye ngo utuye mu mujyi wa Kigali, akaba ngo yari yamusabye kuzimugereza mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Théobard Kanamugire, yavuze ko kwica inyamaswa bitemewe n’amategeko mu Rwanda.

IP Kanamugire yabwiye abaturage kwirinda bene ibi ikorwa, kandi asaba abatuye hafi ya za Pariki kujya bitabaza inzego zibishinzwe mu gihe babonye inyamaswa zarenze imbago.

Yagize ati :"Bene izi nyamaswa s’amatungo yororwa mungo kandi tuzi akamaro kazo , ntibyemewe rero kuzihiga no kuzica".

Yakomeje agira ati :"Turabasaba abaturage gutanga amakuru mu gihe babonye ibikorwa byangiza nk’ibyo, ikindi mu gihe izo nyamaswa zihungabanyije umutekano wabo bakabimenyesha inzego zibishinzwe kuko n’ubundi zisanzwe zifite abarinzi."

IP Kanamugire yavuze ko Maniriho afungiwe kuri sitasityo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukamira mu gihe iperereza rikomeje.

Ingingo ya 416 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd