Nyuma y’aho bigaragariye ko hari abahinzi bagifite imyumvire ku kuvugurura urutoki rwabo kandi rudatanga umusaruro. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugera mu Karere ka Nyabihu  buvuga ko ubukangurambaga bugamije guhindura iyo myumvire bukomeje kuko byagaragaye ko ubuhinzi bw’urutoki bukozwe neza buzamura mu iterambere ababukora.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 11865 | Kuya 03-19-2016 08:09



Gahunda yo kuvugurura urutoki ni imwe mu zagaragaje ko icyo gihingwa cyera henshi mu Rwanda mu gihe hamwe na hamwe bibwiraga ko iwabo rutahera.

Imyumvire nk’iyo y’uko urutoki rutazamura nyirarwo uyisangana abahinzi b’urutoki bo mu Kagari ka Tyazo mu murenge wa Rugera.

Muri ako gace k’imisozi miremire uhasanga abavuga ko iwabo hataberanye n’urutoki nyamara kandi ari igihingwa gifitwe na buri muturage.

Iyo myumvire y’uko rutahera , bituma bataruvugurura ngo barwicire ndetse banarusasire ngo rutange umusaruro. Ibi bituma rudatanga umusaruro ndetse hamwe na hamwe ugasanga rujya kumera nk’amateke kuko batarwicira ngo rugire ubuhumekero bavuga ko ari mu misozi miremire aho ifumbire uyishyira mu murima igatwarwa n’isuri igihe cy’imvura.

Iyo urutoki rukorewe neza rutanga umusaruro

Mu gihe bamwe babyumva batyo , abitabiriye kuvugururua urutoki rwabo bavuga ko bamaze kubona itandukaniro kandi bumvise ko urutoki ruhinze neza rukiza nyirarwo.

Uwitwa Shyirambere Pierre Célestin ni umwe bahinzi b’urutoki wo mu murenge wa Rugera , akagari ka Tyazo  ati “Iyo ngendagenda mu rutoki rwanjye ndeba uko ibitoki byanjye ari binini kandi birebire biteze inzego , birashimisha kuko rumpa umusaruro mwiza ariko byose bituruka ku kuba nararukoreye neza , nkarusasira ndetse nkarushyiramo n’ifumbire”.

Uyu muhinzi Shyirambere na mugenzi we Habumuremyi Emmanuel baremeza ko ubu basarura umusaruro mwiza ushimishije mu gihe bataravugurura urutoki rwabo nta bitoki bifatika bezaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Tyazo ,Mugiraneza Rubera aremeza ko imyumvire iri hasi ku bahinzi b’urutoki ari ikibazo bahanganye nacyo.

Ati “ Abahinzi bacu b’urutoki bakwiye guhindura imyumvire n’uburyo bahingamo urutoki rwabo kuko kutarukorera ngo barwicire bituma batagira umusaruro mwiza”.

Mu karere ka Nyabihu urutoki rwera  cyane mu mirenge ya Rugera na  Shyira. Biragaragara ko muri ako gace kegeranye n’ikibaya cya Mukungwa n’umugezi wa Giciye haba ubushyuhe ugereranyije n’agace k’amakoro ku buryo abahinzi baramutse bavugururye urutoki rwabo rwabasiga inoti bakabaho neza.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd