Abaturage bo mu murenge wa Kintobo  mu karere ka Nyabihu barasaba ubuyobozi bukuru n’izindi nzego zibishinzwe  gukurikirana no kwishyurwa imyaka yabo yoneshejwe n’abashumba bitwaje ko  ba Shebuja bazwi n’inzego zo hejuru. Ku ruhande rw’ubuyobozi  bw’umurenge wa Kintobo , burasaba  banyirazo nka ko bagomba gucibwa amande  kandi bakariha ibikorwa remezo n’iby’abaturage byangijwe  bifite agaciro ka 8.131.000Frw.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 13755 | Kuya 04-06-2016 15:01



Ingeso mbi  zo konesha imyaka y’abaturage si ubwa mbere bibaye mu karere ka Nyabihu ndetse  na Musanze.  Mu karere ka Nyabihu  kuva kuwa 29 Werurwe  2016 kugeza kuya 04 Mata 2016 , abashumba  baturutse mu bice bya Musanze na Gishwati  bimurira inka  zabo mu murenge wa Kintobo aho banosheje imyaka y’abaturage irimo ibigori , barabyigaburira  ndetse baranabisarura  bagurisha abo bashaka .

                                Abashumba n'Inka zabo boneshereje abaturage

Hangijwe kandi imirwanyasuri yakozwe na VUP hegitari zigera kuri 76 , imigano yatewe ku mugezi  ujyana amazi mu gishanga cya Mugogo , byose bifite agaciro ka Miliyoni umunani , ibihumbi ijana na mirongo itatu na kimwe by’amafaranga y’u Rwanda.

Ku bw’ibyo , ubuyobozi bw’umurenge wa Kintobo ntibwabyihanganiye  ari nayo mpamvu nyuma y’iminsi igera kuri ine hakozwe  « Opération »idasanzwe  hagafatwa inka 58  harimo icumi z’umucuruzi ukomeye  witwa Maniraguha Martin. 

Habimana Bernard  na mugenzi we ni bamwe mu baturage bangijwe  ibyabo bakaba basaba kurenganurwa. Baravuga ko bahinze imyaka yabo ngo babeho , abandi nabo bakorora inka ngo zibabesheho , ntibumva uburyo umworozi yakwishimira ko amatungo ye abaho abeshejweho n’imyaka y’abaturage.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kintobo Muhirwa Robert  yabwiye ikinyamakuru umurashi ko bateguye  iyi gahunda y’umukwabu (Opération) kubera  byari bimaze kurambirana muri uyu murenge  aho agira ati “Uko twejeje ibigori , abashumba bo mu karere ka Musanze na Gishwati mu karere ka Nyabihu , bagishisha inka zabo mu murenge wa Kintobo , bakonesha imyaka y’abaturage , ari nako byatugendekeye muri uyu murenge , bityo bidutera gukora Opération yo kuzifata ariyo mpamvu ubu ku karere ka Nyabihu , twahagejeje inka 58 zafatiwe mu myaka y’abaturage.”

Uyu munyamabanga  nshingabikorwa Muhirwa Robert yakomeje agaragaza  n’ibyifuzo by’abaturage n’iby’umurenge  avuga ati “ Turifuza ko izo nka zose zicibwa amande kandi n’ibindi bikorwa remezo byangijwe byishyurwe kuko byatuvunnye tubihanga .”

           Inka ziraye mu bigori n'imyumbati

Ikinyamakuru Umurashi cyashatse kumenya agaciro k’ibyangijwe byose maze umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kintobo agitangariza ko  agaciro ka byose ari Miliyoni 8.131.000 frw. Ikindi nuko  ikinyamakuru cyashatse kuvugana na Polisi ndetse na bamwe mu bashumba bafungiwe  kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mukamira ariko Police ntiyabyemera.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd