Abaturage bo mu murenge wa Kintobo bonesherejwe imyaka yabo ku matariki ya 03 niya 04 Mata 2016 , barashimira inzego z’akarere ka Nyabihu n’umurenge wa Kintobo kubera ko zabishyurije imyaka yabo yari yaroneshejwe,ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu, buravuga ko bitazongera  ariko ngo biramutse bikozwe , uzabifatirwamo azahanwa bikomeye cyane ko no kuragira ku gasozi bitemewe.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 9198 | Kuya 04-27-2016 09:47



Ubuyobozi bw’umurenge butanga  imibare y’ibyangijwe , bwavugaga ko harimo imyaka y’abaturage , imirwanyasuri yakozwe na VUP ( Vision Umurenge Programe )n’ibindi , byose bifite agaciro ka 8.131.000 frw  z’amafaranga y’ u Rwanda.

Uru rugomo rwo kuragira iyi imyaka y’abaturage mu murenge wa Kintobo rwabaye ku matariki ya 03 n’iya 4 Mata 2016 , ubwo abashumba bakuye inka zabo mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze ndetse na Gishwati mu karere ka Nyabihu  , bonesha imyaka y’abaturage yiganjemo ibigori.

Inka 57 zafashwe n’ubuyobozi, ba nyirazo baciwe amande dore ko zari zanazanywe aho mu buryo butemewe zimwe ziturutse mu tundi turere,ikosa na ba nyirazo bemeye.

                  Zimwe mu nka zoneye abaturage

Mu gihe ibyangijwe byabaruwe n’umurenge byagaragazaga ko bagomba kwishyura abangirijwe miliyoni 2 n’ibihumbi bisaga 300 by’amafaranga y’u Rwanda,nyuma yo kumvikana kw’impande zombi,abahinzi babasoneyemo ibihumbi 800.

Aborozi bonesheje uko ari 12 bahise bategekwa kwishyura asaga miliyoni 1 n’ibihumbi 300,haniyongeraho amande y’ibihumbi 10 kuri buri nka mu zafatiwe ku gasozi. Buri nka ikaba yaraciwe umubumbe w’amafaranga ibihumbi 36.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Théoneste wafatanije na bagenzi be gukemura ikibazo, yasabye aborozi kororera mu biraro cyangwa mu nzuri zemewe no gukora ubworozi butabangamiye abandi kandi nabo butabateza ingaruka.

Bendantunguka Pascal  ni umwe mu baturage bonesherejwe imyaka yabo aragira ati “ Nubwo twahujwe , tugasabwa imbabazi , bakatwumvikanisha , turashimira ubuyobozi bw’akarere n’umurenge batwishyurije imyaka yacu ariko tugasaba ko uwaba afite inka ashaka ubwatsi yajya aza akabusaba tukamuha n’ikibanza cyo kuragiriramo , tukanabonamo ifumbire.

Umuhuzabikorwa w’akagari ka Gasura Uwiragiye Marie Louise nawe ari mubo boneshereje  ariko nawe yatangarije ikinyamakuru umurashi ko ikibazo cyakemutse , ko ntacyo bagipfa n’ababoneshereje. na Habimana Bernard ni bamwe.

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Mugwiza Antoine , yavuze uburyo iki kibazo cyakemuwe.

Yagize ati “Abonesherejwe n’abonesheje , twarabahuje , baroroherana maze abonesherejwe basabwa imbabazi barazitanga n’abonesheje basabwa kwishyura, barabikora ikibazo kirarangira , gusa turasaba abafite inka gushaka inzuri n’ibiraro kuko ntawemerewe kuragira ku gasozi, uzabifatirwamo azahanwa bikomeye”.

Ngo sibwo bwa mbere urugomo nk’uru rukozwe muri uyu murenge wa Kintobo kuko buri mwaka iyo ibigori byeze muri uyu murenge , ikibazo nk’iki gikunda kugaruka kuko no mu mwaka washize wa 2015 , byabayeho ndetse umwe mu bashumba aza kuhasiga ubuzima.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd