Abakorera ubucuruzi  bw’amatungo n’abayagura mu isoko rya Mukamira riherereye mu karere ka Nyabihu , barinubira aho basigaye bacururiza amatungo  yabo kuko  hatagira  ubwiherero n’aho kugama  imvura igihe yaguye,mu gihe kandi binubira n’imisoro y’amatungo batanga bavuga ko ihanitse.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 7812 | Kuya 04-11-2016 09:57



Ibi babitangarije ikinyamakuru  “Umurashi”, ubwo  cyabasuraga  aho basigaye  bacururiza nyuma y’aho umwuzure wibasiriye isoko ry’amatungo risanzwe.

                             Ahakorerwa ubucuruzi bw'amatungo Mukamira.

Iri soko ry’amatungo  ryinubirwa  n’abarikoreramo  ni rishya kuko  ricururijwemo  ubugira gatatu nyuma y’aho umwuzure wibasiriye aho bari basanzwe bacururiza mu isoko risanzwe rya Mukamira.

Bamwe mubaganiriye n’ikinyamakuru “Umurashi” , baravuga ko  nta bwiherero  buhari , abandi bakavuga ko ari mu irimbi  nta n’aho bugama imvura  , mu gihe abandi bavugako  ari mu biti binini  bishobora  gukurura inkuba igihe cy’imvura  ikabatwara ubuzima. Habumugisha Théogène ni umwe muri bo yagize ati  « Aha hantu batuzanye si heza nagato ! Urabona ko nta bwiherero buhari  , ni mu irimbi kuko niho bashyinguraga kuva kera , yewe n’imvura iratunyagira iyo iguye. Si ibyo gusa , ese ko ubona ari mu biti , urabona  inkuba zo tuzazikizwa n’iki igihe imvura yaguye ? »

Munyaneza Anastase  ni umwakirizi w’imisoro n’amahoro mu murenge wa Mukamira. Aganira n’ikinyamakuru « Umurashi » yagize ati « Twabazanye hano kubera ko isoko risanzwe rya Mukamira  bacururizagamo , ryibasiriwe n’ibiza , rikaba ryarengewe n’amazi . Mu gihe tugitegereje ko ayo mazi akamuka , twabaye tubazanye hano  kugeza igihe  azakamuka . »

Ku kibazo cy’uko itungo risoreshwa amafaranga 500 uko rije muri iri soko , ryarata ritarata  , uyu mwakirizi w’imisoro n’amahoro mu murenge wa Mukamira  Bwana Munyaneza Anastase , yatangaje ko bagomba gusora koko. Aha yagize ati « Gutanga imisoro  ni ngombwa. Ese ko bavuga ko nta bwiherero  cyangwa se hadasakaye , tutabasoresheje  , ibyo bifuza byakorwa bite ?  Nta gihugu cyatera imbere  hadatangwa imisoro n’amahoro.»

Iri soko rishya ry’amatungo rya Mukamira  , twagereranya n’ubuhungiro , ngo rifite n’indi mbogamizi  y’inzira y’imodoka zitwara amatungo  ziva mu gihugu cya Kongo , dore ko rikunda kuremwamo n’abaturanyi b’abakongomani baje kwishakira agashingwaryinyo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd