Polisi mu Karere ka Nyabihu ifatanyije n’abaturage mu mudugudu wa Ruhunga, mu murenge wa Jomba akarere ka Nyabihu, ejo tariki ya 25 Kanama yarohoye uruhinja rwari rwajugunywe mu musarani, na nyina wari umaze akanya gato arwibarutse.Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Teobard Kanamugire, yavuze ko umukobwa witwa Bavugirije Ziripa w’imyaka 19, yataye umwana mu musarani, nyuma ariko musaza w’uyu mukobwa yumva uruhinja ruririra muri uwo musarani, nyuma aratabaza ari nabwo abaturanyi na Polisi bazaga bagatabara urwo ruhinja ndetse barukuramo rukiri ruzima.

 

By Ubwanditsi | Views : 11802 | Kuya 08-27-2015 06:40



Nyuma yo gukurwa muri uyu musarani, IP Kanamugire yavuze ko, uru ruhinja rwahise rwo na nyina rujyanywa ku Poste de Sante ya Jomba aho bombi baherewe ubutabazi bw’ibanze nyuma bakaba barajyanywe ku bitaro bya Kabaya.

Ubwo twandikaga iyi nkuru umwana yari akomeje kwitabwaho n’abaganga ndetse afite ubuzima bwiza.

Abaturage bavuganye na Polisi ubwo iyi nsanganya yabaga, bavuze ko, uyu mukobwa yari amaze igihe aba mu mugi wa Muhanga aho yakoraga akazi ko murugo. Cyakora akaba yari yaragarutse kwa nyina mu murenge wa Jomba ariko akaba yari yamuhishe ko atwite.

Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, akaba yakanguriye abakobwa kwirinda inda gutwara inda zidateganyijwe aho yavuze ko aribyo bituma bamwe bahitamo kwihekura bagata abana babo. Yanavuze ko kwihekura ari icyaha gikomeye kandi gihanywa n’amategeko y’u Rwanda.

IP Kanamugire kandi yasabye abayobozi b’ibanze cyane cyane ab’imidugudu n’utugari kujya bamenya ingo zirimo bene ibi bibazo bakihutira kubishakira umuti mbere yuko bivamo ibibazo birimo kwihekura.

Yasabye ababyeyi kandi gufasha banashishikariza abana babo kugana ishuri kuko ari bwo buryo bwatuma abana b’abakobwa babasha kwiteza imbere, ibi kandi bikaba byanafasha gukumira bene ibi bibazo.

IP Kanamugire yavuze ko uwakoze aya mahano nawe arimo kuvurwa ariko nyuma yo gukira akaza kurikiranywa n’ubutabera.

Uyu mukobwa ntiyemera uruhare rwo guta umwana mu musarani, yavuze ko ngo yari agiye kwihagarika bisanzwe nuko umwana aza kugwa mu musarani.

Kwihekura bisobanurwa n’ingingo ya 143 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, nk’ ubwicanyi bukorewe umwana wabyaye cyangwa uwo ubereye umubyeyi mu buryo bwemewe n‟amategeko.

Iki cyaha nkuko biteganywa n’ingingo kikaba gihanishwa  igifungo cya burundu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd