Ahagana saa kumi zo ku mugoroba wo ku itariki 19 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafatanye abagore babiri amashashi 216 y’inzoga itemewe yitwa Blue Sky bayahetse ku mugongo nk’abana. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald  Kanamugire yavuze ko abafashwe ari: Nzitukuze Jacqueline uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko  na Nyiramukamisha Ruth ufite imyaka 37 y’amavuko.

 

By Habineza Gabriel | Views : 16884 | Kuya 12-22-2015 04:51



Ahagana saa kumi zo ku mugoroba wo ku itariki 19 Ukuboza 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafatanye abagore babiri amashashi 216 y’inzoga itemewe yitwa Blue Sky bayahetse ku mugongo nk’abana. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald  Kanamugire yavuze ko abafashwe ari: Nzitukuze Jacqueline uri mu kigero cy’imyaka 32 y’amavuko  na Nyiramukamisha Ruth ufite imyaka 37 y’amavuko.

 Yavuze ko abo bagore bombi bafatiwe mu kagari ka Jaba, ko mu murenge wa Mukamira, bakaba bari hamwe n’abandi bagenzi mu modoka yavaga mu karere ka Musanze yerekeza mu ka Rubavu, babaka buri wese yafatanywe amashashi 108.

 Yagize ati:"Buri umwe yafashe umwenda w’umwana wo mu bwoko bw’isarobeti awushyiramo amashashi ya Blue Sky. Buri umwe kandi yafashe andi mashashi ayapfunyika mu mwenda maze awuha ishusho y’umutwe w’umuntu, maze awuteranya n’ibyo bari bashyize mu isarobeti, bityo, baba bakoze igisa n’umwana, hanyuma baragiheka mu mugongo."

 CIP Kanamugire yakomeje agira ati:"Kubera ko Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yari ifite amakuru y’uko abo bagore bahetse izo nzoga zitemewe mu mugongo, imododa barimo ikigera kuri bariyeri, yarabasatse maze irazibasangana, ni ko guhita ibafata ."

 Yashimye abaturage batanze amakuru yatumye bariya bagore bombi bafatwa, kandi akangurira n’abandi baturage gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bayiha amakuru yatuma hakumirwa no kurwanya ibyaha aho biva bikagera.

 Yagize ati:"Polisi y’u Rwanda izi amayeri y’abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe. Bamwe babiheka ku mugongo nk’abahetse umwana nk’uko bariya bari babigenje, abandi babikenyereraho, cyangwa bakabyambariraho imyenda."

 Yasobanuriye ko ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze asaba buri wese kubyirinda no kubirwanya.

 Avuga ku ngaruka zabyo, CIP Kanamugire yagize ati:"Kunywa, gucuruza, no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, uretse kuba ari icyaha, kubishoramo amafaranga n’ukuyapfusha ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa kandi bitera uburwayi butandukanye uwabinyoye."

 Yagiriye inama abantu yo kunywa no gucuruza ibinyobwa n’ibindi bintu byemewe n’amategeko.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd