Abagana ikigo nderabuzima cya Nyakiriba  giherereye mu Kagali  Tyazo , Umurenge wa Rugera mu karere ka Nyabihu, bemeza ko kutagira umuhanda ukoze neza bishyira ubuzima bwabo mu kaga. Nkuko babivuga,ngo iyo babohereje ku bitaro bya Shyira , bibasaba gukora urugendo rw’amaguru rugera hafi kw’isaha imwe. Aha ngo bakora uru rugendo , bahetse abarwayi mu ngombyi ya kinyarwanda kandi mu misozi.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 19404 | Kuya 03-21-2016 06:53



Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba gisa naho kiri mu bwigunge kuko kiri kure y’umuhanda nyabagendwa wa Musanze-Vunga ndetse n’uwa Musanze – Rubavu .

Kuba iki kigo nderabuzima cya Nyakiriba kiri mu misozi miremire ya Mukirangwe, Mubayu na Rugera  ngo usanga ahanini ariyo mpamvu kiri kure y’imihanda nyabagendwa  inyurwamo n’ imodoka cyangwa se moto , ibinyabiziga byakwifashishwa kugeza umurwayi vuba mu bitaro bya Shyira.

 Nk’uko babivuga ngo iki kibazo  kirushaho gukomera iyo ari umubyeyi utwite kuko rimwe na rimwe ashobora kubyarira mu nzira cyangwa se agapfa abyara n’umwana akahatakariza ubuzima.

Kuva iki kigo cyatangira gukora nta modoka irahagera

Ku bw’icyo kibazo cy’umuhanda utagera kuri iki kigo nderabuzima cya Nyakiriba  ngo bigira n’ingaruka ku mitwaririre y’imiti nk’uko umuyobozi wacyo wungirije Nyiramahirwe Claudine abivuga .

Ati« Kugeza imiti kuri iki kigo nderabuzima cyacu  birarushya kuko bisaba   gushaka abayikorera ku mutwe, bigatuma imwe ipfa kubera uburyo itwawemo , akenshi aba ari mu mvura n’ubunyereri cyangwa ku izuba ».

Mu gushakira igisubizo iki kibazo avuga ko hari undi muhanda watangiye gukorwa witwa Rwankeri-Gatovu-Nyakiriba-Nyakinama w’ibirometero 28 biteganyijwe ko uzuzura mu gihe cy’imyaka 3 ukazahuza iki kigo nderabuzima na Musanze bityo bikazaba byoroshye kugera ku bitaro bya Ruhengeri.

Uretse ibyo kandi ngo hari n’ ikibazo cy’ibikoresho bike n’inyubako nto , by’umwihariko mu cyumba cyaho babyariza ‘’Maternité’’. Iyi nayo ngo n’ imwe mu nzitizi ituma badatanga serivisi nziza uko abagana iki kigo nderabuzima babyifuza.

Na none , ngo kuba  iki kigo kitagira amashanyarazi ahoraho , nabyo bibangamira abakigana nkuko bivugwa na Ntyiramahirwe Claudine ebyemeza agira ati «Ikibazo cy’amashyanyarazi nacyo kiratubangamiye ariko cyo giterwa ahanini n’uko imirasire y’izuba dukoresha ikunda kudutenguha bitewe ahanini n’uko ikigo cyacu kiri mu gace gakonja cyane karangwa n’imvura ».

Ikigo nderabuzima cya Nyakiriba kiganwa n’abagera ku bihumbi 12, ni ukuvuga abasaga 40 na 60  ku munsi bo mu mirenge ya Rugera, Rurembo, ndetse na Kintobo  kikaba kimaze imyaka isaga 30  kuko cyubatswe mu 1986. Nkuko byatangarijwe ikinyamakuru Umurashi ngo iki kigo , gifite abaforomo 11 harimo n’umuyobozi wacyo. 



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd