Nyuma y'amezi atarenze ane, uruganda rutunganya ibirayi rwo mu murenge wa Mukamira,akarere ka Nyabihu mu ntara y'iburengerazuba rufunguye, rwarahagaze bitewe no kubura ibyo bapfunyikamo ibirayi byatunganyijwe.

 

By Muhire Norbert | Views : 8316 | Kuya 07-26-2016 09:08



Uru ruganda rutunganya ibirayi rukabikoramo amafiriti rukayapfunyika ndetse rukanagurisha ibirayi bihase rwafunguwe kumugaragaro muri Werurwe uyu mwaka wa 2016 mu murenge wa Mukamira, akarere ka Nyabihu mu ntara y'iburengerazuba.

Afungura kumugaragaro uru ruganda, Ministre w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba ari kumwe na Ministre w’abakozi ba Leta n’umurimo, Madame Uwizeye Judith, yasobanuye ko uru ruganda ruri muri gahunda yiswe uruganda iwacu, rukaba ruje kongera agaciro ku gihingwa cy’ibirayi gikunze kuboneka cyane cyane muri aka karere ka Nyabihu.

     Ba Minisitiri, Kanimba na Uwizeye bafungura uruganda rutunganya ibirayi Nyabihu

Nyuma y'amezi atarenze 4 uru ruganda rufunguwe, rwarahagaze bitewe no kubura Emverope zo gupfunyikamo ibyo batunganyije.

Baganira n'itangazamakuru, abaturage bagize bati : " ubwo uru ruganda rwafunguraga twari tuzi ko rugiye gukemura ikibazo twajyaga duhura nacyo cyo kubura abaguzi no guhendwa n'abakiriya, none ruhise rufunga nyuma y'amezi 4 gusa rutangiye, abarukoragamo tubuze akazi kandi turi kubura aho tujyana umusaruro wacu bikaduteza igihombo kinini, leta ikwiye gushyiramo imbaraga iki kibazo kikabonerwa umuti".

Aganira n'itangazamakuru, umuyobozi w'akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste yavuze ko atari leta yafunze uru ruganda, ahubwo ari ubuyobozi bwarwo bwabaye buhagaritse gukora bitewe no kubura Emverope zo gupfunyikamo ibyo batunganyije kuko izo batumije hanze zatinze kuhagera.

Uyu muyobozi yizeza abaturage ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe ruzaba rwongeye gukora neza.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya ibiro 500 by’ibirayi ku isaha rwatangiye kubakwa mu kwezi kwa cyenda 2014 rugomba kurangira mu kwezi kwa 02,2015, Cyakora iki gihe ntabwo cyakunze kubera imvura yagiye irogoya imyubakire, ubutaka butameze neza n’inyigo y’umushinga yagiye ihindagurika, rurangira rutwaye Miliyoni 780 z'amafaranga y'u Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd