Umugabo witwa Hategekimana Evariste w’imyaka 35 utuye mu mudugudu wa Kinkware,akagari ka Rugarama,umurenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Kabatwa.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 14070 | Kuya 07-08-2016 09:00




Hategekimana Evariste Rafiki, umugabo w’imyaka 35 y’amavuko, arubatse amaze kubyara kabiri ariko umwana umwe ni we uriho. Hategekemina Evariste kuri ubu yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza mu rwunge rw’amashuri rwa Kabatwa .

Hategekimana avuga ko jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 94 yabaye yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

Ngo nyuma ya Jenoside yakomeje kwitinya ariko abonye amahirwe igihugu gikomeje gutanga yaje gufata umwanzuro wo gusubira mu ishuri.

Kuba Hategekimana Evariste yiga igice cy’umunsi ngo bimufasha gutunga umuryango we kuko ikindi gice akimara arimo gukorera urugo rwe.

Hategekimana yishimira ko inzozi yari afite yerekeza mu ishuri ngo arimo agenda azigeraho.

Yemeza ko kuba yiga mu mashuri abanza ari muri iki kigero ari nta handi bituruka uretse k’ubuyobozi bwiza igihugu gifite.

Iki gikorwa Hategekimna Evariste yakoze ni kimwe mu byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste nk’urugero rw’imiyoborere myiza igihugu gifite nyuma y’imyaka 22 cyibohoye.

Ubwo we n’izindi nzego zose zitandukanye zikorera muri aka karere  zari zifatanije n’abaturage b’Umurenge wa Kabatwa mu kwizihiza umunsi wo kwibohora , umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu yibukije ko urugamba rwo kwibohora rukomeje hitabwa kuri bimwe mu bikorwa byo kubungabunga ibyo bagezeho  kandi bagakomeza gukora ibindi bibazahura mu ngoyi y’ubukene.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd