Imibiri 79 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Mukamira ,mu karere ka Nyabihu ku cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2016.

 

By Irasubiza Janvier | Views : 30240 | Kuya 05-09-2016 09:17



Umuryango Ibuka uharanira inyungu z'abacitse ku icumu rya genoside yakorewe Abatutsi uratangaza ko abafite amakuru ku hantu Abatutsi bishwe bajugunnywe bose bayatanga kuko bitanga umutuzo ku basigaye bikaba n'umusanzu mu bwiyunge. Ibi Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyabihu Juru Anastase yabitangaje mu muhango wo gushyingura imibiri 79 y'Abatutsi biciwe mu kigo cya Gisirikare cya Bigogwe no hirya no hino mu mirenge.

Sénateur Uwimana Consolée wifatanyije n'abaturage yasabye buri wese kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yivuye inyuma kuko ari mbi.

Akarere ka Nyabihu nka kamwe mu twageragerejwemo Jenoside yakorewe Abatutsi ku ikubitiro, mu gihe twibuka ku nshuro ya 22 abagatuye bashyinguye imibiri y'abagera kuri 79 y'Abatutsi bazize Jenoside.

Imyinshi muri iyo mibiri yabonetse mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe aho abasirikare bagize uruhare mu kwica abo bagombaga kurenganura bakabarindira umutekano. Mu muhango wo kubaherekeza mu cyubahiro bambuwe ubwo bicwaga n'abari batakigira ubuntu wabanjirijwe n'urugendo rwavuye kuri Maiserie Mukamira rugana ku rwibutso rwa genoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira, abashyinguye ababo bagaragaje ko bibubatse kandi biruhukije.

Madame Mujawamariya Charlotte washyinguye umugabo we n'abana be 4 b'abahungu na Musekura Willy Comte waherekeje mu cyubahiro se n'abavandimwe be biciwe ku Mukamira bagaragaje ko nubwo icyizere cyo kumenya aho ababo biciwe  cyari cyarashize ngo bongeye kumva ihumure muri bo bamaze kumenya aho bajugunywe  nyuma yo kwicirwa kuri za bariyeri n'Interahamwe.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Nyabihu Juru Anastase yavuze ko kuba imyaka 22 ishize aho imibiri y'Abatutsi bishwe mu 1994 ikaba itaraboneka ari inzitizi ku bumwe n'ubwiyunge Leta y'u Rwanda ihora iharanira ko bwashinga imizi. Ngo gutanga amakuru y'aho abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe abanyarwanda bose bagombye kubigira ibyabo.

Mu butumwa bwatanzwe na Sénateur Uwimana Consolée wifatanyije n'abaturage b'akarere ka Nyabihu muri uwo muhango yagarutse ku rugamba rwo kurwanya abapfobya Jenocide n'abahembera ingengabitekerezo yayo mbi. Yasabye buri wese ko iyo gahunda agomba kugira iye kugira ngo Jenocide ntizongere ukundi ariko ashimangira ko urubyiruko rwo rugomba kubyumva rukanahangana n'abayipfobya ku mbuga nkoranya-mbaga.

Imibiri y'Abatutsi bishwe muri genocide yashyinguwe mu rwibutso rwa genocide rwa Mukamira yabonetse mu murenge wa Mukamira, Shyira, Karago,Rambura, Muringa no mu kigo cya gisirikare cya Bigogwe aho Abatutsi batangiye kwicirwa mu 1990 bitwa ibyitso by'inyenzi. Aho bajugunywe muri icyo kigo hamenyekanye muri Mata uyu mwaka mu mirimo yo kuvugurura inyubako zacyo zari zishaje.

Amafoto :




Amazina
E-mail
Igitekerezo