Abahinzi b’ibirayi mu karere ka Nyabihu barishimira uruganda rw’ibirayi bahawe ku mugaragaro ngo kuko rugiye gutuma umusaruro wabo urushaho kugira agaciro.

 

By MuhAlly | Views : 11991 | Kuya 03-09-2016 10:28



Ibi birashimangirwa kandi na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ivuga ko iki ari igikorwa kiri muri gahunda yiswe Uruganda Iwacu aho umusaruro w’abaturage ugomba guhabwa agaciro kugira ngo ubagirire akamaro.

Inyubako y’uruganda rw’ibirayi rwa Nyabihu n’imashini zirimo birangiye bitwaye akayabo ka miliyoni 780 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ministre w’ubucuruzi n’inganda  Bwana Francois Kanimba ni we wayoboye umuhango wo gutaha uru ruganda ku mugaragaro ari kumwe na Ministre w’abakozi ba Leta n’umurimo Madame Uwizeye Judith.

                 Ba Ministre,Francois Kanimba/Minicom, na Uwizeye Judith /Mifotra

Ministre Kanimba yasobanuye ko uru ruganda ruri muri gahunda yiswe uruganda iwacu rukaba ruje kongera agaciro ku gihingwa cy’ibirayi gikunze kuboneka cyane cyane muri aka karere ka Nyabihu.

Ministre w’ubucuruzi n’inganda ntanyuranya n’abahinzi b’ibirayi mu karere ka Nyabihu ku bijyanye n’iyubakwa ry’uru ruganda.Bamwe mu bo twaganiriye barahamya ko rugiye gukemura ibibazo by’uko umusaruro wabo wajyaga rimwe na rimwe ubahombera.

Bati:” ikibazo uru ruganda ruje gukemura harimo uko twajyaga tubura abaguzi kandi  ntabwo abakiriya bajyaga baza kurangura bazongera kuduhenda uko bishakiye

Cyakora ngo kugira ngo aba bahinzi nabo bazashobore guhaza uru ruganda barasanga bagomba kuzahabwa amahugurwa y’ubuhinzi bugezweho bw’ibirayi n’imbuto zigezweho.

Si abahinzi b’ibirayi biruhukije gusa kuko uru ruganda rwatangiye no gutanga akazi.

Abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda barimo Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’iburayi na Leta y’Ubuholandi nabo bavuze ko bafite k’umutima igikorwa nk’iki gifitiye abaturage akamaro.Biyemeje ko bazakomeza gufatanya na Leta mu guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda.

Uruganda rw’ibirayi rwa Nyabihu ruzatunganya ifiriti runagurishe ibirayi bihase k’ubushobozi bwo gutunganya ibiro 500 by’ibirayi ku isaha.

                                              Ibirayi bihase n'amafiriti uruganda rutungunya

Uru ruganda rwatangiye kubakwa mu kwezi kwa cyenda 2014 rugomba kurangira mu kwezi kwa 02-2015.Cyakora ngo iki gihe ntabwo cyakunze kubera imvura yagiye irogoya imyubakire,ubutaka butameze neza n’inyigo y’umushinga yagiye ihindagurika.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd