Mu Karere ka Nyabihu mu Mirenge ya Jenda na Mukamira, abaturage baravuga ko bamaze amezi  atanu barara hanze bitewe no kuba inzu zabo zarangijwe n’intambi zatewe ahari gushingwa amapoto y’amashanyarazi.

 

By MuhiAlly | Views : 9429 | Kuya 03-28-2016 09:31



Ayo mashanyarazi ni amwe azahuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba hiyongeyeho Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo aho azaba aturutse muri Etiopiya.

Bamwe mu baturage batangaza ibyo, ni 38 Ikinyamakuru Umurashi cyasuye mu Mudugudu wa Bugararama uri mu Kagari ka Bukinanyama mu Murenge wa Jenda.

Nk’uko abo baturage babigaragaza, intambi zangije inzu zabo;  inzu zimwe zarasataguritse kuburyo iyo uzirimo ureba hanze, amabati arapfumagurika n’ibisenge birangirika.

                                                         Inzu zangijwe n'intambi

Nyiransabimana Solange umuturage utuye mu Kagari ka Bukinanyana, ati: “Turasaba ko muturenganura! Rwose turi mu buzima bubi; ubu imvura iragwa tukanyagirwa, iyo iguye[imvura], dufata amahema tukitwikira kandi turyamye ugasanga turi no gutwikira ibintu, abana bato bamazwe n’indwara duhora tuvuza, mbese imibereho si myiza!”

Aha ni mu gisenge (plafond) cy'inzu, umuturage yahisemo gutereka ayo mabase kugira ngo afate amazi amutera akunze kumusanga kuburiri mu gihe cy'imvura.

           Mu gisenge cy'inzu ahahyirwa amabase atega amazi ngo atabasanga mu buriri

Abaturage benshi bahisemo gufata amabase maze bayashyira hejuru kubisenge by’inzu zabo kugira ngo imvura itabasanga aho baryamye.

Abaturage bafite icyo kibazo, badutangarije ko batazi aho bagomba kubariza ikibazo cyabo kubera ko ngo inzego zose bakigezaho ‘zicyitarutsa’.

Ibarura ry’imitungo izangizwa no kubaka amashanyarazi ngo ryakozwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, imirimo yo kubaka amapoto y’ayo mashanyarazi ngo ikorwa n’abazungu mu gihe guturitsa intambi byo ngo byakozwe n’ingabo z’u Rwanda(RDF).

Abaturage bo mu Karere ka Nyabihu  muri iyi mirenge bavuga ko batazi ukwiye kubaha ubufasha muri izo nzego zose mugihe ngo ibimaze gukorwa byose nta ngurane bigeze babona kandi barazisezeranyijwe mbere.

Umuturage umwe agira ati “Tujya ku Murenge bakatubwira ngo icyo kibazo sibo dukwiye kukibaza, twabaza abasirikare bakatubwira ngo ‘Akazi kacu kari ako guturitsa intambi gusa’ umuzungu we twamubonye muminsi ishize  ntituzi ibyo azadusubiza.”

Ubuyobozi bw’aka karere buravuga iki kuri ikikibazo?

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu, bugaragaza ko buzi uburemere bw’ikibazo abaturage bafite ariko ko ngo bukomeje kubakorera ubuvugizi ngo kibonerwe umuti uhamye.

Ngabo James, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu yavuze ko “ muminsi ishize bagiranye ibiganiro na company iri kubaka ariya mashanyarazi twumvikana ko bagomba kwishyura abaturage vuba.”

Agira ati “Abaturage nabwo bakwiye kugira impungenge kuko ikibazo cyabo kiri gushakirwa umuti, company ifite amafaranga kandi iremera kubishyura. Turasaba ahubwo abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge kwihutisha kugaragaza imibare y’abaturage bafite icyo kibazo.”

Ngabo akomeza avuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge ifite abaturage bangirijwe n’intambi zaturikijwe bari gukusanya imibare y’abaturage bagizweho ingaruka n’icyo kibazo kugira ngo bahabwe indishyi z’akababaro.

  @MuhiAlly



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd