Perezida Kagame yibukije abaturage ba Musanze  ko Abanyarwanda bataremewe  kuba abakene kuko bafite iby’ibanze byabafasha kuburwanya aho bagomba guhera ku mutungo bafite ndetse bagashigikira ibijyanye n’ubukerarugendo.

 

By Ubwanditsi | Views : 12747 | Kuya 09-05-2015 11:49



Ibi  Perezida Kagame  akaba yabivuze  kuri uyu wa Gatandatu  taliki  ya 5 Nzeri,2015  mu muhango wo kwita Izina Ingagi aho abana b’Ingagi  24 aribo bahawe  amazina.

Mu ijambo rye Umukuru w’Igihugu akaba yagize ati’’Ubwo bukene nta cyiza abantu basangamo ndetse tugomba kubuvamo byaba ngombwa tukabuvamo ku ngufu hakoreshejwe imbaraga n’ubushake kugirango tubuvemo maze ubushaka azaze abutware ’’

’Tugomba rero guhera ku mutungo dufite dushigikira ibijyanye n’ubukerarugendo haba muri Parike  yi’ibirunga ndetse n’ibindi byose bishobora gukurura abasura igihugu cyacu batuzanira ibivamo bwa bukungu twifuza’’

Akaba yibukije abaturage b’Akarere ka Musanze  ndetse n’Abanyarwanda muri rusange  ko iby’ibanze kugirango  bagere  ku  bukungu bimaze kugerwaho nk’Imyumvire, Umutekano, ubushake ndetse no gukora kuko ubukene ari umuvumo mubi.

Perezida Kagame kandi  yibukije abaturage ko iyo ugize ikibazo giturutse kuri ubwo bukene ushaka kucyitirira undi  kubera ko iyo hari duke kandi abantu bakeneye ibintu byinshi mu kubisaranganya havuka intambara.

Ati’’Turashaka rero abanyarwanda bihaza  biturutse  mu bushake bwacu mu gukora tukagera kuri iyo ntego yo gukora tukava mu bukene, ibindi mujya mubwirwa burya uwaraye ijoro ntaribarirwa n’undi kuko ntawajya kukubwira iby’ijoro waraye, inzara  waraye ‘’

‘’Turara ijoro  nitwe tuzi icyo turishakamo ,nitwe tuzi icyo turisangamo’’

Akaba yanabasabye kandi kudatega amaso ak’imuhana kuko kaza imvura ihise bityo ko uyu munsi wo kwita ingagi  bagomba kuwureba mu buryo bwo kwikura mu bukene harimo   no kwakira neza abashyitsi bagenderera u Rwanda cyane cyane  iyo baruzaniye ibyiza ndetse barwifuriza ibyiza.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd