Ku wa ku wa Mbere  taliki  5 Ukwakira,2015  imirwano hagati y’inyeshyamba zirwanya Leta ya Uganda(ADF/Nalu ) n’ingabo za Congo,FARDC irikubica bigacika  mu duce twa  Bilimani na Abialos turi kuri Kilometero  90 uvuye mu mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu ya Ruguru(Nord-Kivu) aho  inyeshyamba  zibarirwa mu 10 zimaze kugwa muri iyi mirwano igikomeje.

 

By Habineza Gabby | Views : 32508 | Kuya 10-08-2015 06:18



Umuvugizi  w’igikorwa cya gisirikare cyiswe Sokola1, Lieutenant Mak Hazukay  aganira na Radio Okapi akaba yaravuze  ko iyi mirwano yatangiye ku wa mbere ubwo izi nyeshyamba zashakaga kwitambika ingabo za FARDC  zarimo gucunga umutekano  ahitwa Eringeti  ati«Ku wa Mbere  ubwo FARDC  berekezaga ahitwa  Eringeti bacunga umutekano  inyeshyamba za ADF zashatse kubitambika  ako kanya imirwano ikaba yarahise itangira igakomereza i Bilimani  kugeza mu nkengero z’umusozi wa Abialos umunsi wose wo ku wa mbere kugeza ku wa Kabiri»

Lieutenant Mak Hazukay akaba yarakomeje avuga ko  mu gitondo cyo ku wa Gatatu imirwano yari igikomeje ati ‘’Ubu  tuvugana imirwano iracyakomeje niyo mpamvu umuntu atatangaza  imibare ya nyuma y’inyeshyamba zaguye muri iyi mirwano’’

Abarwanyi b'Inyeshyamba za ADF  zirwanya Leta ya Udanga zibera mu mashyamba ya Congo

Andi makuru aturuka  mu nzego zishinzwe umutekano  avuga ko  inyeshyamba 14 arizo zaguye muri iyi mirwano ndetse n’imbunda 9 zo mu bwoko  bwa  AK-47 zikigarurirwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo(FARDC).



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd