Nyuma y’uko abagororwa 34 batorotse Gereza Nkuru ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’amajyaruguru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku ya 9 Ukwakira,2015  abayobozi muri aka gace batarangaza ko ariyo nkomoko y’umutekano muke ukomeje kwiyongera mu Karere ka Rushuru ndetse n’ibindi bikorwa by’urugomo bitandukanye bikunze kugaragara ku muhanda Goma-Beni cyane cyane i Busendo muri Parike y’Ibirunga.

 

By Habineza Gabby | Views : 20916 | Kuya 10-20-2015 08:03



Aba bayobozi bakomeza bashinja aba bagororwa  ibikorwa bitandukanye harimo gusahura imodoka ibyiri zari zivuye i Beni.

Iruhiro ry’Abashoferi muri Congo (ACCO) rivuga ko  abamotari benshi bagiye bamburwa  cyane mu muhanda  Rutchuru-Nyamilima kuva aba bagororwa batoroka Gereza Nkuru ya Rutshuru.

Inzego z’ubutabera ndetse n’abayobozi ba Gereza ya Rutshuru  batangarije Radio Okapi  ko impavu nyamukuru yatumye aba bagororwa batoroka ari ibura ry’ibiribwa muri Gereza  hari  kuva muri Nzeri iyi Gereza yabuze ibiryo  kandi  mu bagororwa  200 bayifungiyemo benshi ni abasirikare.

Amakuru atangazwa  n’urwego  rw’igisirikare  muri Congo avuga ko muri aba bagororwa  34 batorotse ku ya 19 Nzeri , 6 muri bo bongeye gufatwa aho bagombaga gushyikirizwa  ubuyobozi bwa Gereza ya Rutshuru  ejo ku wa Mbere taliki ya 19 Ukwakira ndetse ngo hakaba hagishakisha n’abandi.

Abaturage  ba Rutshuru bakaba basaba  inzego za gisirikare gushyiramo imbaraga abatorotse bose bagasubizwa muri Gereza ndetse bakarinda ko hagira abandi batoroka.Sibyo gusa banasaba ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru guha ibiribwa iyi Gereza u buryo buhoraho.  



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd