Mu burasirazuba bwa repubulika iharanira demokarasi ya congo mu ntara ya kivu y’amajyaruguru, abaturage bagera kuri 49 nibo bamaze kuhasiga ubuzima kuva kuwa kane kugera ku cyumweru bazize ibitero by’amakimbirane y’amoko hamwe n’iby’inyeshyamba z’abagande.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 4095 | Kuya 12-27-2016 09:51



Ku cyumweru tariki ya 25 ukuboza 2016, umutwe wo mu bwoko bw’aba Nande wateye agace ka Nyanzalé mu birometero bigera ku 100 uvuye i Goma mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyarugu, abaturage b’abacivili bagera kuri 13 bo mu bwoko bw’abahutu baricwa, ariko nabo 3 muri bo barapfa baguye mu gutabara kw’ingabo z’igihugu cya Congo FARDC. 

Kuwa kane w’icyumweru gishize, mu mujyi byegeranye wa Bwalanda, abaturage b’abacivili bagera kuri 13 bo mu bwoko bw’aba Nande bishwe n’umutwe w’aba Maï-Maï Nyatura, umutwe wo kwirinda ugizwe n’abahutu. 

Utu duce twombi, Nyanzalé na Bwalanda, turi mu karere ka Rutshuru, hakaba hakunze kuba intambara ziturutse ku makimbirane y’amoko hagati y’abahutu n’aba Nandes. 

Igitero cya Gatatu nacyo cyabaye ku munsi wa Noël, ku cyumweru tariki ya 25 ukuboza 2016, aho inyeshyamba z’abagande zo mu mutwe wa ADF zateye agace ka Eringeti, mu karere ka Beni, igitero gihitana abaturage 22 b’abacivili bituriye mu cyaro. 

Mbere y’iki gitero, kuya 24 ukuboza, ahagana mu ijoro, Ingabo za Congo Kinshasa zari zasubije inyuma igitero cy’abarwanyi ba ADF mu gace ka Oicha mu birometero nka 20 mu majyepfo ya Eringeti. 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd