Nyuma yo kuvunikira mu mukino wahuje rayon sport na APR FC, akaza kujyanwa mu bitaro bikuru bya Kigali CHK, Niyonzima olivier Sefu umukinnyi wo hagati mu ikipe ya rayon sport, abaganga bemeje ko agomba kumara ibyumweru 4 atagaragara mu kibuga kugirango imvune yari yagize ibanze ikire neza.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 9198 | Kuya 01-26-2017 09:34



Mu mukino wa shampiyona wahuje APR FC na rayon sport kuwa gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2017, nibwo umukinyi wo hagati wa Rayon sport Niyonzima olivier bakunda kwita Sefu yagize ikibazo gikomeye avunika igufa ry'urutoki, bituma bucyeye bwaho ku cyumweru ahita ajyanwa gucishwa mu cyuma basanga yarangiritse bikomeye.  

                 Niyonzima olivier Sefu mu bitaro bya CHK

Kuwa mbere tariki ya 23 nibwo Sefu yabagiwe mu bitaro bikuru bya Kigali CHK, asezererwa ku munsi w'ejo kuwa gatatu tariki ya 25.  

Aganira n'umurashi.rw nyuma yo kuva mu bitaro, Sefu yagize ati:  

"Naravunitse ubwo twakinaga na APR Fc, nagize ikibazo tuzamuka gukina umupira wo ku mutwe na Djihad, mu kumanuka naguye nabi, niho navunikiye, ubu narabazwe meze neza, barandekuye ngiye gukurikiranwa na Docteur Charles ( umuganga wa Rayon sport) noneho nyuma y'ibyumweru 4 nzagaruka hano CHK bandebere uko merewe, Umuganga yansabye ko ntakina kuko iri gufa bisaba ko ryitabwaho rigakira neza". 

Sefu agiye mu mvune mu gihe abandi bakinnyi ba Rayon sport nabo bari bari mu mvune bazivuyemo barimo Thiery Manzi, Muhire Kevin na Ange Mutsinzi bo bamaze kugaruka bari kwitegura umukino wa shampiyona bafitanye na Kiyovu sport kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017. 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd