Umwuka umaze iminsi utari mwiza mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari no mu burasirazuba bw’Afurika aho henshi muri ibi bihugu benshi bakomeje kuhasiga ubuzima,gufungwa,guhunga,kwicwa n’inzara no guterana amagambo atari meza kw’ibihugu.

 

By Muhire Norbert | Views : 18984 | Kuya 05-26-2016 14:51



RDC :

Igihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo nicyo kibanziriza ibindi bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari no mu burasirazuba bw’Afurika kuba indiri y’umutekano mucye. Nubwo iki gihugu gifite ubukungu ku butaka no munsi yabwo,abenegihugu bacyo ntibasiba kwicwa n’inzara hamwe n’intambara za hato na hato ku ngaruka z’imiyoborere mibi.

Nyuma yo gusiga ikoze jenoside mu Rwanda,Leta ya Habyarimana igahungira muri DRC,yabaye intandaro y’imvururu n’intambara z’urudaca zakomeje gukururukana kugera magingo aya, ubwo n’izindi nyeshyamba z’ibindi bihugu zitangira guhungabanya umutekano w’icyi gihugu.

Mu gihe iki gihugu cyugarijwe n’umutekano mucye n’ubukene,Perezida Joseph Kabila uzasoza manda ze 2 mu kuboza uyu mwaka, ntashaka kuva ku butegetsi, urukiko rurinda itegekonshinga ry'igihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuya 11 Gicurasi uyu mwaka rwatangaje ko ashobora kuzaguma k'ubutegetsi nyuma ya manda ze azaba asoje, uyu mukuru w’igihugu ahubwo akomeje gufunga no gutera ubwoba abatavuga rumwe nawe nubwo amahanga yatangiye kumwamaganira kure.

Ese abacongomani bazamwihorera akomeze abategeke na nyuma ya 2016?

Burundi :

Nyuma y’uko Perezida w’igihugu Pierre Nkurunziza yari asoje manda ze 2 yemererwa n’amategeko, Tariki ya 08 Gicurasi 2015 aherekejwe n’ishyaka rye,CNDD - FDD ,agashyikiriza kandidatire ye Komisiyo y’igihugu y’Amatora mu gihugu cy’u Burundi kugirango aziyamamarize manda ya 3 byakuruye imvururu n’imyigaragambyo y’abatabishyigikiye, kugera ubwo Tariki ya 13 Gicurasi 2015, Maj.Gen.Godefroid Niyombare, Gen.Cyrille Ndayirukiye n’abandi basirikare bakuru mu gihugu cy’u Burundi bakoreye Perezida Pierre Nkurunziza wari muri Tanzania ihirika ku butegetsi (Coup d’Etat) ariko aho aviriye Tanzania iza gupfuba ndetse hatangira n’urugamba rwo gushaka abayigizemo uruhare ari nako benshi mu ba siviri bahasiga ubuzima.

Tariki 21 Nyakanga 2015, Mu gihugu cy’u Burundi habaye  amatora ya Perezida , Pierre Nkurunziza yongera kwegukana instinzi itaravuzweho rumwe n’abarundi ubwabo cyangwa abanyamahanga.

Tariki 20 Kanama 2015, Perezida Nkurunziza yararahiye  n'ubwo bitashimishije benshi  dore ko hanabaye imyigaragambyo hirya no hiro  haba mu  Burundi ndetse no hanze yamagana  iri  rahira.

Kugera ubu, abarundi benshi bakomeje kuhasiga ubuzima,abandi mu magereza,abandi babaye impunzi ndetse yaba abari mu gihugu cyangwa mu nkambi zo hanze ntibasiba kwicwa n’inzara n’indwara zituruka ku mibereho mibi.

Ese abarundi bazaguma muri ubu buzima bareke Perezida Pierre Nkurunziza akomeze abategeke?

Uganda :

Perezida Yoweri Kaguta Museveni umaze imyaka 30 ku butegetsi mu gihugu cy’ubugande, mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa 18 Gashyantare uyu mwaka yongeye  kuza ku isonga mu kwegukana umwanya w’umukuru w’igihugu ariko abo bari bahanganye ntibemera ibyayavuyemo ahubwo bamushinja kuyiba.

Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni akaba ari nawe wamukurikiye mu majwi mu bakandida bari bahanganye yakunze kugaragara kenshi anenga ubutegetsi bwa Museveni ndetse kenshi akagaragara mu bitangazamakuru bitandukanye ahohoterwa n’inzego z’umutekano z’icyi gihugu.

Urubyiruko rwo mu bice by’icyaro rwo muri iki gihugu rwo rushinja Museveni kunanirwa kubashakira akazi no kunanirwa kugabanya ruswa mu gihugu.

Kuwa kane tariki  ya 12 Gicurasi 2016, Mbere y’uko Museveni arahirira kuyobora Uganda, ku wa Gatatu taliki 11 Gicurasi 2016 ari imbere y’abanya Uganda n’abanyamategeko Dr Kizza Besigye watsinzwe amatora yarahiriye kuzayobora Uganda.

Ese Kizza Besigye n’abamushyigikiye bazatuza bemere kuyoborwa na Perezida Yoweri Museveni?

Kenya :

Mu gihe umwaka utaha wa 2017 aribwo hateganyijwe amatora y’abagize inteko ishingamategeko n’ay'umukuru w’igihugu muri Kenya, hakomeje kuvugwa imvururu hirya no hino mu gihugu z’abamagana komisiyo y’igihugu y’amatora bavuga ko nta kizere bayifitiye cy’uko izategura aya matora neza.

Magingo aya iyi myigaragambyo ibaye inshuro 4 ariko benshi bakomereka abandi bakahasiga ubuzima nyuma yo kuraswa ibyuka biryana mu maso na polisi y’iki gihugu.

James Orengo, umusenateri wa CORD yavuze ko nta matora yizewe ashobora gutegurwa na komisiyo iriho ubu, yongeraho ko iyi myigaragambyo izajya iba buri wa mbere kugeza leta yemeye kwicarana n’abatavuga rumwe nayo hagamijwe impinduka muri komisiyo y’amatora.

Ese bizashoboka cyangwa imyigaragambyo izakomeza abanyakenya bakomeze bahatikirire?

Tanzania :

Komisiyo y’Amatora muri Tanzania yatangaje ko umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi CCM, John Magufuli, yatorewe kuyobora iki gihugu mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 58%.

Undi mukandida bari bahanganye cyane Edward Lowassa yagize amajwi 40% nkuko iyi komisiyo yabitangaje.

Dr. John Magufuli yabonye amajwi 8,882,935 mu gihe Edward Lowassa we yagize 6,072,848.

Lowassa yavuze ko we n’ishyaka rye badashobora kwemera ibyavuye mu matora kuko ari ‘ubujura bwaba bukorewe abaturage ba Tanzania’.

Ese aba bagabo bombi bazatuza baturane?

Rwanda :

Leta ya Habyarimana yasize ikoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda igahungira muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo igafata izina rya FDLR ikunze kugaba udutero shuma ku Rwanda.

Igitero cy’abarwanyi ba FDLR cyo ku wa 27 Ugushyingo 2012, baturutse muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo ,muri icyo gitero abaturage bo mu mirenge ya Bugeshi na Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu barahunze batabarwa n’Ingabo z’Igihugu RDF zica abarwanyi 6 ba FDLR abandi 2 batabwa muri yombi.

Udutero nk’utu twakomeje kugenda tuba kugera no muri 2016.

Perezida KAGAME aganira n’abanyamakuru bakamugaragariza impungenge z’uko hari ibihugu byo mu karere bivugwa ko bishyigikiye abashaka gutera u Rwanda yagize ati:”ndaburira abafite imigambi yo kugaba ibitero ku Rwanda ko bizabagiraho ingaruka zitari nziza kuko leta y’u Rwanda idashobora kwihanganira na gato ibikorwa nk’ibi bihungabanya umutekano w’igihugu”.

                                                         Abakuru b'ibihugu



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd