Umuyobozi wungirije w’agatsiko kateguye Coup d’Etat igapfuba mu Burundi, Gen.Léonard Ndikumana yavuze ko  niba Perezida Museveni nk’umuhuza ananiwe  gushakira umuti urambye ibibazo bya politiki  bikomeje guca ibintu mu Burundi ngo nta wundi muti uretse intambara.

 

By Chief Editor | Views : 16275 | Kuya 07-16-2015 10:18



Ikiganiro yagiranye na  ChimpReports  kuri uyu wa Kane tariki ya  16 Nyakanga ,2015 yavuze ko  yizeye neza ko  Muveveni azana impinduka  yongeraho ko  Museveni ariyo mahirwe yonyine  gusa u Burundi  bufite kugirango amahoro agaruke.

Ati’’“Turatekereza ko  hamwe na Perezida Museveni amahoro afite kugaruka ariko  niba ananiwe nta wundi muti uretse intambara kandi ikomeye  ari nayo mpamvu tugomba kwitonda’’


Gen .Léonard Ndikumana

Ku wa Kabiri tariki  ya 14 Nyakanga,2015 akaba aribwo    Gen. Kale Kayihura  Charles Angina  basezeye  Museveni ku kibuga cy’Indege cya Entebbe agiye i Burundi.

Mbere yo kujya mu Burundi Museveni akaba yarabanje guca i Kigali aho yakiriwe  na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mme Louise Mushikiwabo ndetse na Ambasaderi wa  Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero.

Kabonero  akaba yaraherekeje Perezida Museveni mu modoka   ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi wa Gasenyi.

Ageze mu Burundi ,Perezida  Museveni  akaba yarakiwe na Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza muri Hotele Baleir Residence i Bujumbura.

Aba Bakuru b’ibihugu uko ari babiri  bakaba barabanje kugirana ibiganiro mu ibanga byitabiriwe na Ambasaderi wa Uganda mu Burundi  ndetse  na Brig. Matiya Kyaligonza.

Mu biganiro bihuza impande zihanganye  Perezida Museveni akaba yaragiriye inama Abarundi abasaba ko bagomba kwicara hamwe bagasasa inzobe bagashaka umuti urambye w’ikibazo  aho guta igihe cyabo barwanira  ubutegetsi na manda ahubwo baharanira  kwiteza imbere.

Perezida Museveni kandi yanabasabye ko  bagomba gufasha Umuryango w’ibihugu bigiza Afurika y’Uburasirazuba ubateganyirije amahirwe atandukanye ndetse n’isoko rigari ku buryo byabazanira  iterambere yongeraho ko  bagomba gushyiraho gahunda nziza yorohereza  abikorera ndetse inakurura abashoramari.

Ati’’Imbunda  zigomba kuba umwihariko wa Leta ikorera mu nyungu z’abaturage ndetse zigomba  gukoreshwa ku   ntego runaka nk’uko  icuma cya muganga akoresha abaga kidapfa gukoreshwa nta ntego’’

Mu biganiro abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bakaba basaba ko  kuva ku butegetsi  kwe aribyo byazana amahoro arambye.

Gen.Ndikumana abajijwe impamvu nk’umuntu urwanya Leta ya Nkurunziza atitabiriye ibiganiro akaba yagize ati’’Ntabwo twatumiwe mu biganiro bihuza impamde zihanganye mu Burundi.Ariko turashaka kumenyesha  igihugu ndetse n’amahanga ko twatangiye ibikorwa byacu bwite turengera Itegeko Nshinga rigenga u Burundi ndetse n’iyubahirizwa ry’amasezerano y’amahoro n’ubwiyunge ya Arusha’’

Gen.Ndikumana kandi ku bijyanye  inyeshyamba 171 zafatiwe i Kayanza nyuma y’igitero cyabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize  akaba yirinze kugira icyo avuga ahubwo yemeza  ko  intambara igikomeje muri Cibitoke.

Ati “Abasirikare bacu  bagabweho igitero n’ingabo z’u Burundi i Kayanza na Cibitoke, birumvikana ko bagombaga kwitabara.Icyo navuga ni uko intambara muri Cibitoke igikomeje’

Gen.Ndikumana abajijwe uburyo abona imbaraga z'inyeshyamba  agereranyije n’ingabo za Leta y’u Burundi yagize ati’’Abasirikare bacu ntabwo bari Cibitoke gusa ahubwo bari  mu Ntara nyinshi harimo na Bujumbura.Dufite inkunga ihangije mu gihugu.Nkurunziza agomba kwemera akagenda cyangwa tukamwereka ko  gukandagira Itegeko Nshinga bikemurwa n’ingufu za gisirikare’’

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, Sosiyete Sivile ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga itandukanye bakaba bakomeje gusaba Perezida Nkurunziza kutiyamamariza manda ya 3 ihabanye n’Itegeko Nshinga rigenga u Burundi.

Gusa nubwo bavuga ibi Komisiyo y’amatora mu Burundi ikaba yaremeje ko amatora ya Perezida agomba kuba tariki   21 Nyakanga,2015 mu gihe Inama y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’ Uburasirazuba bari basabye ko aya matora yakwimurirwa tariki 30 Nyakanga.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd