Umugabo utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida Joseph Kabila muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo,Moïse Katumbi kuva kuwa gatandatu ari mu ruzinduko ku mugabane w'uburayi ku mpamvu z'uburwayi nyamara biteganyijwe ko agomba kubonana na Etienne Tshisekedi,bombi batavuga rumwe n'ubutegetsi bwa DRC.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 10206 | Kuya 05-30-2016 08:41



Kuva kuwa gatandatu tariki ya 28 gicurasi 2016,Moïse Katumbi ari ku mugabane w'uburayi, uyu mugabo wahoze ari guverineri w'intara ya Katanga muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, yavuye mu gihugu cya Afurika y'Epfo aho yari yagiye kwivuza ahawe uburenganzira na Porokureri gererali wa DRC.

Maître Kapiamba uburanira Moïse Katumbi yavuze ko agomba gutegereza ibizava mu bizami yatanze bijyanye n'ubuzima bwe,yongeraho ko kuba atari muri Afurika y'Epfo akaba ari mu burayi nta kibazo bibateye kuko bahawe uburenganzira na Porokureri gererali wa DRC bwo kujya kwivuriza muri Afurika y'Epfo ntibabuzwe ko hagize aho ivuriro ribimurira (transfert ) batajyayo.

Amakuru aturuka ku nshuti za hafi za Moïse Katumbi aravuga ko biteganyijwe ko agomba kugera mu bihugu nk'ubwongereza,ubudage,ubufaransa n'ububligi kandi akaba ateganya no kuzitabira ibiganiro bihuza abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Perezida wa Congo Kinshasa Joseph Kabila bari ku mugabane w'uburayi.

Kimwe mu biganiro biteganyijwe ko Moïse Katumbi azitabira ni ikizabera i Buruseri mu gihugu cy'ububiligi cyateguwe n'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa DRC rya UDPS riyoborwa na Etienne Tshisekedi.

Nyuma y'imvururu zikomeje kuvugwa muri DRC,ziganjemo cyane cyane ibimenyetso byo gushaka kugundira ubutegetsi kwa Perezida Joseph Kabila wakagombye kuva k'ubutegetsi mu kuboza uyu mwaka n'umutekano mucye ugaragara muri iki gihugu,kuwa mbere tariki ya 23 gicurasi 2016,abaminisitiri 28 bashinzwe ububanyi n'amahanga bo mu bihugu byo mu muryango w'ubumwe bw'uburayi basohoye imyanzuro 5 yafatiwe iki gihugu.

1.Gutegura neza amatora kandi leta ikaba iya mbere mu kubigiramo uruhare

2.Gutegura mu buryo bwihuse gahunda zijyanye n'amatora

3.Gutegura mu buryo bwihuse ibiganiro bigufi kandi bisobanutse

4.Gutanga uburenganzira mu gihugu

5.Kurinda abaturage mu burasirazuba bw'igihugu kw'ingabo na Monusco


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd