Ababyeyi barenga 600 b’abana biga mu ishuri ryisumbye ryitwa College de l’Immaculée Conception-Muramba riri mu karere ka Ngororero, bakanguriwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, baba ababo, abo barera, ab’abaturanyi n’abandi bana aho bava bakagera.

 

By Ubwanditsi | Views : 10017 | Kuya 10-16-2015 05:34



Ababyeyi barenga 600 b’abana biga mu ishuri ryisumbye ryitwa College de l’Immaculée Conception-Muramba riri mu karere ka Ngororero, bakanguriwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, baba ababo, abo barera, ab’abaturanyi n’abandi bana aho bava bakagera.

Ibyo babikanguriwe ku itariki 11 Ukwakira 2015 mu kiganiro bagiranye na Assistant Inspector of Police (AIP) Alexandre Minani, akaba ashinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere.

Iryo shuri ryigwamo n’abakobwa gusa rikaba riherereye mu kagari ka Gitega, mu murenge wa Matyazo, akaba ari naho iyo nama yabereye. Hari kandi n’abanyeshuri bahagarariye bagenzi babo.

AIP Minani yatangiye ababwira ati:"Vuba aha abana baraba baje mu biruhuko. Muzabarinde ihohoterwa ry’ubwoko bwose."

Yakomeje agira ati:"Mwibuke ko hari abantu bakuru bashukisha abanyeshuri ibintu bimwe na bimwe nka terefone zigendanwa, amafaranga, kubasohokana n’ibindi, maze bakabakoresha imibonano mpuzabitsina ari nabyo rimwe na rimwe bibaviramo gutwara inda zitateganyijwe zikurikirwa n’ingaruka mbi zirimo kuva mu ishuri no kwandura indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina. Muzashyireho rero ingamba zo kubarinda ibyo byose ".

AIP Minani yabwiye kandi abo babyeyi, kudaha abana ibisindisha akomeza yibutsa abafite amacumbi n’inzu zo kwidagaduriramo nk’utubyiniro kutemerera umuntu uri munsi y’imyaka 18 y’ubukuru, kwinjira  aho hantu cyangwa kuhinjizwa, ahubwo mu gihe babonye umuntu ushaka kuhabinjiza agahita abimenyesha Polisi y’u Rwanda ako kanya.

Yabwiye kandi abo babyeyi kujya baganiriza abana babo ku ngaruka mbi zo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge nk’urumogi babereka ko bishobora kwica ahazaza habo heza.

AIP Minani nanone yasabye abo babyeyi kujya babwira abana babo kwima amatwi uwaza ababwira ko yabaha cyangwa yabashakira akazi n’amashuri byiza mu mahanga.

Ababyeyi yabasabye gusobanuri abana babo ko abo bantu baba bagamije kujya kubacuruza, kuko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo y’agahato kandi nta kiguzi ndetse n’ibindi bibi byinshi birimo kubacuruza mu busambanyi.

Ukuriye Komite y’abo babyeyi, Habamenshi Jean Maurice yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kubw’icyo kiganiro agira ati:" Nk’ubu twarushijeho kumenya ubwoko bw’ibiyobyabwenge. Ntiwabwira umwana kwirinda ikintu nawe utazi ariko ubwo twabimenye bizatworohera kubereka ingaruka zabyo no kubasaba kubyirinda ndetse no kubirwanya."

Umubikira uyobora iri shuri witwa Uwamariya Victoire nawe yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye kandi ayizeza ko bazazishyira mu bikorwa ku neza y’abanyeshuri ayobora ndetse n’umuryango mugari nyarwanda.

Na none ku itariki 9 ukwakira 2015, AIP Minani  yari yaragiranye ikiganiro n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo muri aka karere, abarezi babyo, abashinzwe uburezi mu mirenge igize aka karere, n’ababushinzwe ku rwego rw’akarere bose, bakaba barageraga kuri 245. Yabasabye kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge.

Nabo yabasabye kujya bagena igihe cyo kuganiriza abanyeshuri biga mu bigo byabo ku ngaruka z’ibiyobyabwenge babasaba kutabinywa no kutabicuruza.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd