Mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Ngororero, Guverineri w’intara y’Iburengerazuba Mukandasira Caritas, yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukemura vuba na bwangu ikibazo cy’ingo zose zitagira imisarani.

 

By Ubwanditsi | Views : 6888 | Kuya 09-23-2016 07:04



Kutagira ubwiherero mu ngo zimwe na zimwe zo mu karere ka Ngororero ni ikibazo cyagarutsweho cyane muri iyi nama mpuzabikorwa yahuje inzego z’ibanze kuva mu midugudu, utugali, imirenge ndetse n’akarere bashakira hamwe uko cyabonerwa umuti.

Umuyobozi w’intara y’iburengerazuba Mukandasira Caritas, yavuze ko atiyumvisha ukuntu muri iki cyerekezo Igihugu gifite, hari ingo zitagira imisarani, Ashimangira ko nta rugo na rumwe rwagombye kuba rudafite ubwiherero kuko kutagira imisarani bigira ingaruka mbi z’isuku nke, n’indwara zituruka k’umwanda.

Mukandasira yanenze bamwe mu bayobozi b’imidugudu igaragaramo iki kibazo, kuba ba ntibindeba.

Abayobozi b’imidugudu bahahwe icyumweru kimwe gusa kuba bagaragaje urutonde rw’ingo zidafite ubwiherero ndetse no kuba cyabonewe umuti, buri rugo rufite umusarani mwiza kandi wujuje ibisabwa, kugira ngo birinde abaturage kwiherera mu gasozi, harengerwa ubuzima n’ibidukikije. Aba bayobozi b’ibanze bakaba biyemeje ubukangurambaga.

Muri iyi nama mpuzabikorwa y’akarere ka Ngororero, banagarutse ku kibazo cy’umutekano aho Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’iburengerazuba General Major Alexis Kagame, yibukije aba bayobozi b’ibanze, gukumira no kurwanya abantu bitwaza imyemerere y’idini ya Isilamu bagamije guhungabanya umutekano mu bikorwa by’ubutagondwa n’ubuhezanguni.

Imparirwakurusha za Ngororero zaboneyeho n’umwana wo kwinenga ku mwanya wa 14 zitishimiye mu mihigo y’umwaka wa 2015-2016, zivuga ko ari ipfunwe kurizo, mu gihe akarere kabo kazaga mu myanya 3 ya mbere mu kuyesa. Bavuga ko kubufatanye n’abaturage bagiye gukora ibishoboka byose, bakazisubiza igikombe cyabo cyabaciye mu myanya y’intoki.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd