Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma ku wa 23 Ukuboza 2015 yafashe amacupa 192 y’inzoga yitwa Amster Bock zitari zasorewe ndetse ifata n’uwari uzitwaye mu modoka witwa Fidèle Nzamurambaho.Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’I burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko izo nzoga zafatiwe mu kagari ka Kabare, mu murenge wa Remera, ahagana mu ma saa saba z’ijoro.

 

By Habineza Gabby | Views : 8442 | Kuya 12-26-2015 07:11



Yavuze ko Nzamurambaho, uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, yafashwe atwaye iyo magendu mu modoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi ifite nomero ziyiranga RAB 823M.

IP Kayigi yagize ati:"Magendu iteza igihombo n’ubukene uwayifatanywe. Idindiza kandi iterambere ry’igihugu kandi ingaruka mbi zabyo zigera ku baturage muri rusange harimo n’uba yayifatanywe. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera inyungu rusange".

IP Kayigi yagiriye inama abaturage gukora ubucuruzi mu buryo bukurikije amategeko birinda magendu n’ibindi byaha by’ubwoko bwose.

Yashimiye ku buryo  by’umwihariko abaturage batanze amakuru yatumye iriya magendu ifatwa, maze akangurira n’abandi kujya baha amakuru Polisi y’u Rwanda ku gihe yatuma magendu n’ibindi byaha muri rusange bikumirwa no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora.

Ingingo ya 371 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora igikorwa icyo ari cyo cyose kijyanye no kutishyura umusoro wagenwe, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd