Abaturage baturiye isoko rya Ngoma,umurenge wa Mugesera,akarere ka Ngoma mu ntara y’iburasirazuba, bambuwe uburenganzira ku mitungo yabo banabuzwa kugeza ikibazo ku mukuru w’igihugu ubwo yasuraga aka karere ka Ngoma.

 

By Ubwanditsi | Views : 9366 | Kuya 06-03-2016 09:53



Hashize imyaka igera kuri 12, Abaturage baturiye isoko rya Ngoma badasana amazu yabo cyangwa ngo bubake mu butaka bwabo buturiye iri soko nyuma yaho bimwe ibyangombwa kandi bakabuzwa uburenganzira bwo kuba hari ikindi bahakorera.

Mu mwaka wa 2004, nibwo hubatswe uruzitiro rukikije isoko ruzenguruka inzu z’abaturage babwirwa ko batagomba gusana cyangwa ngo bubake bimwa ibyangombwa by’ubutaka babwirwa ko ari ubwa leta.

Aba baturage bemeza ko bahatuye kuva cyera,dore ko bamwe bavuga ko ari naho bavukiye bavuga ko nta n’uwaje ngo ababarurire nk’uko bikorwa n’ahandi hose mu haba hagiye gushyirwa ibikorwa rusange.

Inzu zabasenyukiyeho, ntibemerewe gusana, ntibafite n’ubushobozi bwo kwimukira ahandi.

Mbere y’uruzinduko Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagiriye mu Ntara y’iburasirazuba mu karere ka Ngoma ku wa Kane tariki ya 28 mata 2016,abaturage barebwa n’iki kibazo bahamagawe mbere bakoreshwa inama n’ubuyobozi bihanangirizwa kutageza iki kibazo ku mukuru w’igihugu bizezwa ko bazahita bakibakemurira,ndetse bakorana inyandiko mvugo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mugesera ufatanyije n’ akarere ka Ngoma ariko ntihagaragazwa igihe bazimurirwa.

Aba baturage bagira bati:”iyo hari umuyobozi ukomeye uri buze,nka perezida,cyangwa n’abandi bo ku rwego rwo hejuru,tubwirwa ko iki kibazo kigiye gukemuka ko atari ngombwa ko tukibagezaho,icyo twifuza ni uburenganzira ku bikorwa byacu,tugahabwa ingurane cyangwa ibyangombwa by’imitungo n’uburenganzira bwo gusana no kubaka”.

Magingo aya dutangaza aya makuru,yaba ubuyobozi bw’umurenge wa Mugesera,ubw’akarere ka Ngoma,bakora ibishoboka byose bagahunga itangazamakuru ku bijyanye n'iki kibazo banze kugira icyo bakivugaho.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd