Ikigo cy’imisoro  n’Amahoro  ku  bufatanye  n’akarere ka  Ngoma  cyahuguye  abakozi mu nzego  z’ibanze  bazajya   bafasha  abaturage mu kumenyekanisha no kwishyura  imisoro  n’amahoro.Abakozi  bahuguwe  harimo  abashinzwe  ubutaka, abacungamutungo, ba noteri, abashinzwe  kwakira  abantu  ku  mirenge.

 

By Habineza Gabby | Views : 11130 | Kuya 12-09-2015 05:40



Gahunzire  Camille, ushinzwe  ibikorwa  bya RRA mu turere  twa  Ngoma, Kayonza  na  Kirehe  avuga ko  aya  mahugurwa  agiye  kuzamura  serivisi  zatangwaga  na RRA mu kwakira  imisoro  n’amahoro  byeguriwe  uturere.

Avuga  ko  hagaragaraga  ibibazo  byo  kwakira  abaturage no kubafasha  kuko  wasangaga  hari  abakozi  ba RRA badahagije mu murenge.


Bamwe mu bahuguwe

Nyuma  y’aya mahugurwa  abakozi  ku  mirenge  bashobora  gufasha  abantu  gukora  imenyekanisha  igihe  nta  mukoziwa RRA  bahasanze.

Gahunzire  yemeza  ko  kuba  bahuguye  abantu  batatu  muri buri  murenge  bitanga  icyizere  ko  abaturage  babona  serivisi  zinoze, yongeraho  ko  abahuguwe  bazafasha  kugera no ku  rwego  rw’Akagari  bafasha  abaturage mu buryo  bw’ikoranabuhanga.

Hagati  muri  uyumwaka 2015 niho  Ikigo  cy’Imisoro  n’Amahoro  cyasinyanye  amasezerano  y’ubufatanye  n’inzego  z’ibanze mu rwego  rwo  kuzakirira  imisoro  n’amahoro, abakozi 210 bakaba  barashyizwe mu mirimo  mu rwego rwo  kunoza  imikorere  hifashishijwe  ikoranabuhanga.

Mu  gihe  hari  abavugaga  ko  ari bake ugereranije  n’ubuso  bw’ifasi  bakoreramo  aho  umukozi  umwe  wa RRA ashobora  kuba  akorera mu mirenge  igera  kuri  itatu  bikadindiza  serivisi  ku  babagana, guhugura  abayobozi mu nzego  z’ibanze  bizatuma  imiringe  n’uturere  birushaho  kuzuzanya  na RRA mu guha  serivisi  zinoze  abaturage.

Abakozi  bahuguwe  bazahabwa  modemu (modem) kuri  buri  murenge  bigabanye  umubare  w’abahendwaga  na  murandasi (internet).

Nsanzuwera Michel, umuyobozi  w’ibiro  by’ubutaka mu Karereka  Ngoma  na we  yishimiye  amahugurwa  avugako  bizafasha  abaturage  kumenyekanisha no kwishyura  ibijyanye  n’ubutaka  cyane  ko  umubare  munini  ufite  ubutaka.

Nubwo  hariho  uburyo  bwo  gufasha  abaturage  kumenyekanisha  ku  mirenge, Ikigo  cy’Imisoro  n’Amahoro  gishishikariza   abaturage  gukoresha  uburyo  bw’ikoranabuhanga  bworoheje  aho  bashobora  kumenyekanisha no kwishyura  hifashishijwe  telefoni  zigendanwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd