Kuwa gatatu tariki ya 12 Kanama 2015 mu karere ka Ngoma, umurenge wa Kazo, akagari k’Umukamba, umusore witwa Nizeyimana Jean Pierre w’imyaka 22, yafatiwe mu cyaha cyo gutanga ruswa.

 

By Ubwanditsi | Views : 12180 | Kuya 08-14-2015 06:31



Nk’uko  Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, kuwa gatatu tariki ya 12 Kanama ubwo Polisi yari iri mu kazi kayo gasanzwe, umumotari wari utwaye moto ifite pulaki RB 862 P baramuhagaritse yanga guhagarara Polisi iramukurikira imufashe basanga nta ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga agira, moto bajya kuyifungira kuri sitasiyo ya Polisi, hanyuma nyir’iyo moto witwa Nizeyimana Jean Pierre aza kuri sitasiyo ya Polisi asaba Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Mutabaruka ko yamufasha akamurekurira moto, nawe amubwira ko ajya kwishyura amande hanyuma akaza agatwara moto ye, nibwo uyu aho kugirango ajye kwishyura yaje mu biro by’uyu mupolisi amuhereza ibihumbi10, nawe ahita amufata amuziza gushaka gutanga ruswa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rurenge.

Kuri iki cyaha, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yashimiye uyu mupolisi wafashe uyu munyacyaha, anagira inama abaturage ko batagomba  guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya.

IP Kayigi yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese  gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije  n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze  imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda  yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze  cyangwa yashatse gutanga”.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd