Mu ijoro ryo kuwa 22 Werurwe 2016 Inka eshatu zo mu mudugudu wa Murambi,Akagari ka Giseri,mu murenge wa Gashanda ho mu Karere ka Ngoma,zishwe urwagashinyaguro n’abantu bataramenyekana.

 

By Habineza Gabriel | Views : 23688 | Kuya 03-24-2016 09:52



Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashanda ahabereye ubu bugizi bwa nabi, bwemeje aya makuru butangaza ko izo nka abazishe bazikururaga amara munda bakayata hasi.

Murekatete Judith, uyobora uyu Murenge wa Gashanda ku murongo wa terefone, yagize ati “Nk’uko bigaragra ni ikintu bagiye banyuza mu nda y’amase, bakajya bakurura bagakuramo amara bakayata hasi iruhande rw’ikiraro, ibindi bice by’amara bagiye babinaga hejuru y’ikiraro.”

Inka zishwe zishinyaguriwe n’abantu bataramenyekana/Photo KT

Nyuma yo kumenya aya makuru inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Ngoma n’ubuyobozi bw’umurenge bwahise bukoresha inama abaturage bubasaba kuba ijosho ry’abaturanyi babo no gutanga amakuru ku bakekwaho kwihisha inyuma y’ubu buguzi bwa nabi kugira ngo bafatwe.

Ibiraro byarimo izi nka biherereye nko mu birometro bitatu uvuye ahubatse umudugudu n’aba borozi.ba nyir’inka batuyemo.

Aborozi bafite ibiraro by’inka kure yabo bavuga ko bari babishyizeyo bagira ngo bajye babona ifumbire bitabagoye kuko bagiye bubaka ibi biraro ku matongo aho bimutse bajya gutura ku midugudu.

Ba nyir’izo nka babimenye mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Werurwe 2016 ubwo bajyaga ku biraro byabo bagasanga inka zabo zishwe maze bagahuruza abantu n’ubuyobozi.

Abaturage byabayobeye kuko ngo nta makimbirane azwi yari hagati y’aba borozi n’abaturanyi babo.

Uyu Mudugudu wa Murambi utuwe n’ingo 187 wahise wiyemeza kuremera aba borozi biciwe inka. Buri rugo rwiyemeje gutanga ibihumbi bitatu kandi yohe hamwe ngo akaboneka bitarenze ku wa 26 Werurwe 2016.

Kubera iki kibazo, ubuyobozi bwasabye abafite amatungo bororeye kure yabo (ku matongo hadatuwe) kuyakurayo bakayiyegereza aho babasha kuyarindira umutekano.

Source: Kigali today



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd