Nyuma yaho akarere ka Ngoma kongeye gusubira inyuma mu kwesa imihigo ya 2015/2016, kakaza ku mwanya wa 19 kavuye ku mwanya wa 2 kari kamazeho imyaka 2, ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko kudohoka mu mikoranire n’abaturage mu igenamigambi, n’imishinga bari bafite itariyongereye, ariyo ntandaro yo gusubira inyuma mu kwesa imihigo.

 

By Muhire Norbert | Views : 6174 | Kuya 12-15-2016 11:52



Abaturage b’aka karere ka Ngoma baganira n’itangazamakuru bavuze ko batishimiye umwanya wa 19 bajeho mu kwesa imihigo 2015/2016.

Ndagijimana Kome w’imyaka 41 y’amavuko, utuye mu kagari ka Buriba, umurenge wa Rukira, avuga ko nk’abaturage, batishimiye umwanya bajeho mu kwesa imihigo, bakaba biteguye gufatanya n’ubuyobozi bwabo kugirango imihigo biyemeje bazayigereho ntibagaruke mu myanya y'inyuma. 

Mu kiganiro Nambaje Aphrodis, umuyobozi w’akarere ka Ngoma yagiranye n’abanyamakuru kuwa gatandatu tarikiya 03 ukuboza 2016, yavuze ko kudohoka mu mikoranire n’abaturage mu igenamigambi ry'ibikorwa rusange hamwe n’imishinga bari bafite itariyongereye aribyo byatumye aka karere gasubira inyuma mu kwesa imihigo.

Uwa 1 iburyo, mayor Nambaje Aphrodis, na Rwiririza JMV v/s mayor ubukungu

Nambaje Aphrodis akomeza avuga ko guhiga, byababereye umukoresha mwiza kuko bituma bakora cyane bikazana impinduka.

Akarere ka Ngoma kari mu burasirazuba bw’u Rwanda ku buso bungana na kirometerokare 867,74, kakaba gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 389.630.

Uko akarere ka Ngoma kagiye kesa imihigo :


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd