Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gashyantare 2016,ubwo haramukaga igikorwa cy’amatora y’abajyanama rusange n’abakandida b’abagore bavamo 30% mu nama njyanama z’uturere batorerwa mu mirenge,abaturage bo mu karere ka Ngoma mu ntara y’iburasirazuba bw’u Rwanda basabye abatorwa ko bakeneye impinduka mu karere kabo.

 

By Muhire Norbert | Views : 11277 | Kuya 02-22-2016 09:07



Imyaka isaga 22 irashize u Rwanda rwibohoye habaye byinshi byerekana impinduka zifatika kandi zigaragarira buri wese aho igihugu kigeze mu iterambere kiyubaka ariko abaturage bo mu karere ka Ngoma baravuga ko basigaye inyuma muri iyi myaka yose ishize.

Usibye aba baturage bo mu karere ka Ngoma ,n’abagenda muri kano karere bashimangira ko kasigaye inyuma ugereranyije n’utundi turere tw’u Rwanda aho usanga ibikorwa remezo bihari ari bicye cyane,yaba amabanki,amahoteli,imihanda,amavuriro,amashuri,n’ibindi bikorwa bitandukanye aho usanga n’ibihari biri ku rwego rwo hasi.

Ubwo abaturage bo muri kano karere baramukiraga mu gikorwa cy’amatora y’abajyanama rusange n’abakandida b’abagore bavamo 30% mu nama njyanama z’uturere batorerwa mu mirenge kimwe n’ahandi mu gihugu,basabye abo batora ko bakeneye impinduka mu karere kabo.

Abaturage bo muri Ngoma nyuma yo kugaragaza ko basobanukiwe neza impamvu y’uruhare rwabo mu matora,Banenze iterambere ry’umujyi wa ngoma baboneraho gusaba abo batoye ko mu myaka 5 batorerwa bazita ku gishushanyo cy’umujyi wabo cyatunganyijwe kikanemezwa bakagishyira mu bikorwa.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd