Mu baturage bagera ku bihumbi 389.630 batuye mu karere ka Ngoma mu ntara y’iburasirazuba bw’u Rwanda, abangana na 16% babarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe. Ubuyobozi w’aka karere bukaba buvuga ko abagera ku bihumbi 19 bazishyurirwa mituweri abasigaye bakizisunga abifite bakazibishyurira.

 

By Muhire Norbert | Views : 5397 | Kuya 12-08-2016 12:34



Akarere ka Ngoma kamwe mu turere 30 tugize u Rwanda, gaherereye mu burasirazuba, kakaba gatuwe n’abaturage bagera ku bihumbi 389.630 bari mu ngo ibihumbi 79.647, ziri ku buso bungana na kirometero kare 867,74.

Muri gahunda ya leta y’u Rwanda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe hagamijwe gufasha kugira igenamigambi rinoze, mu karere ka Ngoma abaturage bangana  na 16% bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, 37% mu cyiciro cya kabiri, 46,6% mu cyiciro cya Gatatu, mu gihe abangana na 0,26% aribo bari mu cyiciro cya kane.

Nyuma yo gushyirwa mu byiciro, mu kiganiro twagiranye n’abaturage bo muri aka karere ka Ngoma, bamwe bavuga ko batanyuzwe n’ibyiciro bashyizwemo.

Sebagande Derikuru Umuturage mu murenge wa Rukira twaganiriye yagize ati:” banshyize mu kiciro cya 3 cy’ubudehe, sinabyakiriye neza kuko ntafite ubushobozi bwo kukibamo, nta mitungo ngira inyemerera kuba muri iki kiciro”.

Aganira n’itangazamakuru kuwa gatandatu tariki ya 03 ukuboza 2016, umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise, yavuze ko abaturage bagera ku bihumbi 19 bagomba kwishyurirwa mituweri bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, hakaba hanariho gahunda yo kwisunga abafite amikoro bakishyurira bagenzi babo batabashije kwiyishyurira mitiweri, kandi abajuririye ibyiciro bashyizwemo bakaba bari kubikosora, mu gihe cya vuba bakazagezwaho uko byavuguruwe.

                    Mayor wa Ngoma, Nambaje Aphrodise

Mayor Nambaje, yasabye abaturage kutishimira gushyirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe  kubera gushaka gutangirwa mitiweri, kwishyurirwa amashuri n’ibindi, kuko nta ukwiye kwishimira kubaho afashwa, ahubwo ko igikwiye ari ukureba udafite ubushobozi koko n’icyo yafashwa.

Gahunda yo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe yatangijwe na leta y’u Rwanda hagamijwe gufasha kugira ibipimo by’ukuri kugirango bifashe mu kugira igenamigambi rinoze.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd