Kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gashyantare 2016,mu Rwanda hose haramutse igikorwa cy’amatora y’abajyanama rusange n’abakandida b’abagore bavamo 30% mu nama njyanama z’uturere batorerwa mu mirenge,gahunda y’amatora ikazakomeza kugera tariki ya 08 werurwe ubwo hazaba hatangazwa muri rusange ibyavuye mu matora.

 

By Ubwanditsi | Views : 14574 | Kuya 02-22-2016 11:19



Mu kiganiro kirambuye Perezida wa komisiyo y'igihugu y'amatora Kalisa Mbanda yagiriye kuri Radiyo y'igihugu yanenze ubwitabire mu matora yo kuri uyu wa 22 gashyantare aho hagombaga gutorwa abajyanama rusange n’abakandida b’abagore bavamo 30% mu nama njyanama z’uturere batorerwa mu mirenge.

Kalisa Mbanda yaboneyeho gusaba abanyarwanda kwikubita agashyi bakajya bitabira amatora kuko aba ari umwanya wo kwihitiramo ababayobora.

Mbanda yanibukije ko aya matora azakomeza mu byiciro bitandukanye kugera tariki ya 08 werurwe ubwo hazaba hatangazwa muri rusange ibyavuye mu matora.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd